RFL
Kigali

Eto’o na Drogba bayoboye ubusatirizi bw’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’abanyafurika mu myaka 10 ishize

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2019 21:13
1


Mu myaka 10 ishize, umugabane wa Afurika wagize impano nyinshi mu mupira w’amaguru, benshi mu bakinnyi babonye amakipe meza kandi akomeye ku mugabane w’iburayi, ndetse banayabera inkingi ya mwamba, bagira uruhare mu kwitwara neza kwayo, bayahesha ibikombe bikomeye, banandika amateka ikipe izagenderaho kuva ku gisekuruza kimwe ujya ku kindi.



Ntibyoroshye guhitamo abakinnyi 11 bahize abandi kuri buri mwanya mu kibuga, kubera ko hari abakinnyi bitwaye neza benshi kuri buri mwanya mu myaka 10 ishize, gusa ariko twasubije amaso inyuma twifashisha bimwe mu binyamakuru bitandukanye byandika ku mikino kuri uyu mugabane wa Afurika, tuguhitiramo abakinnyi 11 bagize ikipe nziza y’abanyafurika mu myaka 10 ishize.

Abakinnyi 11 beza muri Afurika mu myaka 10 ishize

Mu izamu: Vincent Enyeama (Nigeria)


Vincent Enyeama ni umwe mu banyezamu bacye b’abanyafurika bahiriwe no gukinira amakipe yo ku mugabane w’iburayi. Yatwaranye na Maccabi Teraviv igikombe cya shampiyona ya Israel mu mwaka wa 2013. Akinira ikipe ya Lille, yamaze imikino 11 atinjijwe igitego.

Mu ikipe y’igihugu, Enyeama  yafashije Nigeria kwegukana igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2013, anatorwa nk’umukinnyi witwaye neza muri Nigeria mu mikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Brazil 2014.

Mu bwugarizi: Kolo Toure (Ivory Coast)


Kolo Toure wahoze ari kapiteni wa Manchester City yo mu bwongereza, ni umwe mu bakinnyi Ivory Coast yagenderagaho mu mwaka wa 2015 batwara igikombe cya Afurika.

Byari ibirori mu mujyi wa Machester ubwo umuherwe w’iyi ki[pe Sheikh Mansour yatangazaga ko yazanye irindi zina rikomeye rivuye mu ikipe ya Arsenal, ariryo Kolo Toure. Ni umukinnyi wafashije byinshi iyi kipe ndetse n’ikipe y’igihugu mu myaka 10 ishize.

Mu bwugarizi: Benoit Assou-Ekotto (Cameroon)


Ekotto watangiye imyaka 10 ishize ari muri Tottenham Hotspurs, yari umwe mu bakinnyi  beza bakina ku ruhande rw’ibumoso neza muri Premier League ku bw’umutoza Harry Redknapp.

Gareth Bale ni umuhamya mwiza w’ubuhanga bwa Assou-Ekotto, kubera ko yamufashije cyane kuva ku rwego rumwe ajya kurundi, bitewe n’ubwumvikane bari bafite mu kibuga n’umuvuduko bakiniragaho kandi bagahuza.

Mu bwugarizi: Medhi Benatia (Morocco)


Benatia yari umwe muri bamyugariro beza mu gihugu cy’ubutaliyani ubwo yakinaga muri Udinese, ariko abantu benshi bamumenye agiye muri AS Roma.

Benatia yatowe nk’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’ubutaliyani mu mwaka wa 2014, mbere yuko yerekeza muri Bayern Munich. Muri 2016, Benatia yerekeje muri Juventus ayifasha gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona byakurikiyeho.

Mu bwugarizi: Kalidou Koulibaly (Senegal)


Koulibaly yabaye Myugariro mwiza mu gihugu cy’ubutaliyani mu myaka itatu ishize yikurikiranye.

Yafashije ikipe y’igihugu ya Senegal kugera ku mukino wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere muri mwaka wa 2019, akaba afatwa nk’urugero rwa myugariro mwiza mu mikinire mishya igezweho mu mupira w’amaguru.

Ikipe ya Napoli akinira kuri ubu yanze amafaranga menshi yahabwaga n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi yifuzaga uyu mukinnyi.

Hagati mu kibuga: Michael Essien (Ghana)


Michael Essien ni umwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati Afurika yagize mu myaka 10 ishize n’ubwo yakunze kwibasirwa n’imvune.

Essien yagize uruhare mu gutuma ikipe y’igihugu ya Ghana(Black Stars) ibona itike y’igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2014.

Essien yafashije ikipe ya Chelsea kwegukana igikombe cya Champions League ku mugabane w’iburayi mu mwaka wa 2012.

Hagati mu kibuga: Yaya Toure (Ivory Coast)


Yaya yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika inshuro enye, byatumye aba umukinnyi wa mbere ukoze aya mateka ku mugabane wa Afurika, yatsindiye ikipe ya Manchester City ibitego 79, muri iyi myaka 10 ishize.

Yatwaye igikombe cya Premier League inshuro eshatu, atwara FA Cup imwe, anatwara igikombe cya League Cup ishuro ebyiri, akaba kandi yari yaranatwaranye na Barcelona igikombe cya shampiyona ya Espagne.

Uyu mukinnyi akaba yari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Ivory Coast yatwaye igikombe cya Afurika muri 2015.

Hagati mu kibuga: Sadio Mane (Senegal)


Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool, wagaragaye mu myaka micye ishize, gusa ariko ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Liverpool banamaze kuyandikamo amateka akomeye.

Mane amaze gutsindira Liverpool ibitego 73, afasha iyi kipe kugera ku mikino ya nyuma ibiri ya Champions League, batsindamo umwe, ubwo begukanaga Champions League iheruka, bari bakumbuye.

Uhereye muri Salzburg yakiniye, akerekeza muri Southampton, ukagera muri Liverpool akinira kuri ubu, amaze gutsinda ibitego 150, atanga imipira 60 yavuyemo ibitego.

Ubusatirizi: Mohamed Salah (Egypt)


Salah, asigaye yitwa umwami w’abanya Misiri, akaba ariwe mukinnyi w’umunyafurika wenyine wagaragaye mu bakinnyi batatu bahatanira Ballon d’Or.

Salah yatanze umusaruro atari yitezweho muri Liverpool, aho yahembwe urukweto rwa zahabu nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse anahembwa nk’umukinnyi w’umwaka mu bwongereza mu mwaka umwe w’imikino.

Salah afite ibihembo bibiri biheruka by’umukinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika, akaba amaze gutsinda ibitego 202, mu makipe yakiniye ndetse no mu ikipe y’igihugu.

Ubusatirizi: Didier Drogba (Ivory Coast)


Mu ntangiriro y’imyaka 10 irangiye, Drogba yari amaze gutsinda ibitego 37, ubwo yafashaga Chelsea gutwara igikombe cya shampiyona, anahita ahembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ku nshuro ya kabiri.

Mu mwaka wa 2012, Drogba yafashije Chelsea kwegukana igikombe cya Champions League ku mugabane w’iburayi, ikaba ari nayo nshuro ya mbere yari yegukanye iki gikombe.

Nyuma yo kuva muri Chelsea yerekeje muri Galatasaray, ayifasha gutwara ibikombe bitatu bitandukanye, harimo n’igikombe cya shampiyona.

 Nyuma Drogba yavuye muri Galatasaray yerekeza muri muri USA mu ikipe ya Montreal Impact,  aho yasoje shampiyona ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi.

Ubusatirizi: Samuel Eto'o (Cameroon)


Nta gushidikanya Eto’o ni umukinnyi mwiza w’umunyafurika w’ibihe byose, yatwaranye na Inter Milan ibikombe bitatu bikomeye ku mugabane w’iburayi ku bw’umutoza Jose Mourinho.

Mu mwaka w’imikino ukirikiyeho yasoje shampiyona ariwe rutahizamu wa Inter millan ufite ibitego byinshi,  aho yatsinze ibitego 37, ahita atwarana n’iyi kipe Coppa Italia n’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club).

Ibikorwa bitandukanye yagiye akora byatumye atwara igihembo cya kane cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika muri 2010.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana jaen cloude4 years ago
    Mane ndamwemera Ankorera umuti kabisa





Inyarwanda BACKGROUND