Kuba umubyeyi ni kimwe mu bintu byiza abakundana bashobora gusangira ariko iyo bigeze mu gusama no kubyara usanga ari ibindi bindi, uyu muryango ujya kubana wari warifuje kuzabyara umwana umwe gusa ariko siko byabagendekeye
Nia na Robert batuye muri leta zunze ubumwe za
amerika bakibana biyemeje kubyara umwana umwe ndetse baramubona bamwita Shai,
nyuma gato y’imyaka ibiri bishimiye kuba umuryango w’abantu batatu, Nia yahise
asama inda y’impanga ebyiri z’abahungu,
Byarabatunguye cyane kuko bari baziko nibura bagiye kubyara undi mwana umwe gusa bakaba babiri bakarekeraho, ntibyabakundiye rero bahise babyara abandi bahungu babiri Alexandre na Riley biyemeza kurera abo
Igitangaje ni uko nyuma y’umwaka umwe gusa babyaye impanga, Nia yaje gutungurwa no gusama indi nda agiye kwa muganga basanga atwite impanga eshatu, ibintu byatunguye umugabo cyane abura aho akwirwa cyane ko yari amutunguye yamujyanye gutembera amutegurira ibirori atabizi noneho mu ruhame rw’abantu aza kumubwira ko atwite impanga eshatu z’abakobwa
Amakuru ducyesha ikinyamakuru dailymail avuga ko ibyishimo byasaze umugabo akabura uko yifata kuberaibyo Imana ibakoreye batarabiteganyaga
Src: dailymail
TANGA IGITECYEREZO