RFL
Kigali

Werrason wakanyujijeho muri 'Wenge Musica' yateguje igitaramo cy'akataraboneka i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2019 9:31
0


Noël Ngiama Makanda waryubatse mu muziki ku izina rya Werrason, yatangaje ko mu 2020 azakorera igitaramo cy’akataraboneka i Kigali ashingiye ku mubare munini w’abafana ahafite wamukunze guhera mu 1981.



Mu mashusho y’umunota umwe n’igice afitwe na INYARWANDA, Werrason [King of the Forest, Igwe of the Jungle], yavuganye ibyishimo ko afite inyota yo gukorera igitaramo i Kigali.

Uyu muhanzi ari muri Kenya aho afite igitaramo gikomeye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 kibera kuri The Bomas. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ahuriye mu gitaramo kimwe na Kidum mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yavuze ko yifuza gukorera igitaramo cy’amateka i Kigali kuko ngo mu bihe bitandukanye yakiriye amakuru y’uko ahafite abafana benshi bamukunda. Yavuze ko yiteguye kandi ko agiye gushyira ingufu kugira ngo umwaka wa 2020 uzarangire aririmbiye i Kigali.

Werrason waganiriye na Christian Gatega, yagize ati “Abanye-Congo muri i Kigali tuzabonane mu gitaramo ndi gutegura cy’akataraboneka, kizabera i Kigali. Ndabizi ko hari abafana benshi bankunda. Icyo nababwira ni uko kizaba ari igitaramo cy’agatangaza.”

Yungamo ati “...Reka mbonereho no kubabwira ko mbateganyirije byinshi mu 2020, harimo ibikorwa byinshi kandi bizabashimisha.”

Yibukije abafana be ko amaze iminsi asohoye Album nshya yise ‘Formidable’ yanitiriye indirimbo ye abasaba kumushyigikira mu kuyimenyekanisha bayireba ku rubuga rwa Youtube kandi bakamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kugira ngo bajye bamenya amakuru ye ya buri munsi.

Werrason wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Parking’, ‘Courageux’, ‘Nande’, ‘Zenga Luketu’, ‘Ali-Mayimona’, ‘Femme Modele’ n’izindi yabonye izuba kuwa 25 Ukuboza 1965. Yavukiye mu cyaro cya Moliombo mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Ntara ya Kwilu.

Werrason yateguje gutaramira i Kigali mu 2020

Ni umunyamuziki, umuhimbyi, umubyinnyi, Producer, wanabaye umuyobozi Mukuru w’itsinda rya Wenge Maison Mere (WMM) ryagize ibihe byiza mu 1990 yatanze ibyishimo mu bitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.

Ni umuhanga mu ijwi wanize gucuranga byinshi mu bicurangisho byifashishwa mu muziki. Ku myaka umunani y’amavuko Werrason yari umuririmbyi mu rusengero ruherereye mu Mujyi wa Kinshasa. Yakuze akunda gukina imikino ya karate ndetse ku myaka 12 yegukanye umudari.

Mu 1981 yiga amasomo y’ibaruramari muri Kaminuza yahuje imbaraga n’inshuti ze Didier Masela, Adolphe Dominguez, J.B Mpiana, Blaise Bula n’abandi bashinga itsinda rya Wenge Musica.

Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Kubuisa Mpimpa’ yegukanye ibihembo bikomeye mu byatanzwe na Kora Awards yo muri Afurika y’Epfo harimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afurika n’icya Album nziza muri Afurika yo hagati.

Mu 2002 umuziki we wacitse intege nyuma y’uko abari inkingi za mwamba mu itsinda rye bavuyemo abo ni umwanditsi Ferre Gola, Bill Kalondji n’umunyamuziki JDT Mulopwe.

Bavuye muri iri tsinda hashize amezi macye havuyemo Baby Ndombe, Serge Mabiala ndetse Japonaise Maladi bavuyemo ku mpamvu zitandukanye.

Mu 2006 yakuje imbaraga n’umunya-Jamaica Shaggy bahuriye i Kinshasa wabwiye CCN, ko afata Werrason nk’ ‘igihange mu banyamuziki ba Afurika’.

Werrason yagiriye ibihe byiza muri ‘Wenge Musica’ yakomeye mu 1990-1998 muri Afurika. Mu bihe bitandukanye yakoreye ibitaramo ahantu hatandukanye itanga ibyishimo, abari bayigize bayivamo urusongo Werrason akora umuziki ku giti cye. 

WERRASON AHERUTSE GUSOHORA AMAHSUSHO Y'INDIRIMBO 'FORMIDABLE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND