RFL
Kigali

Uganda: Injyana ya Soukous na Kwassa kwassa zo mu 1980 ni zo ziziharira igitaramo cya mbere gikomeye gisoza 2019

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2019 18:11
0


Iki gitaramo abagande badashidikanya ko ari cyo gikomeye kizasoza uyu mwaka, kizaba kirimo umunyabigwi Kanda Bongoman uzobereye muri izi njyana wasezeranije abagande kubinjiza mu mwaka mushya mu gitaramo cy'imbaturamugabo.




Umunyabigwi Kanda Bongoman 

Uyu mukambwe w'imyaka 64 wageze muri Uganda ku wa Kabiri, muri iki gitondo mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Sheraton Hotel yavuze ko ejo ararikiye abagande igitaramo gikomeye kibinjiza mu mwaka mushya wa 2020.

Kanda BongoMan ufite inkomoko muri Congo yabonye izuba tariki 1 Mutarama 1955, afite ubunararibonye buhagije mu njyana ya Soukous na Kwassa kwassa zishoborwa na bacye kuri iyi si zatangiye gukorwa ahagana mu 1980.

Izi njyana zombi zikomoka ku mugabane wa Afrika. Kwassa kwassa ni imbyino yahimbwe n’uwita Jeannora wakomokaga muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo byari mu mwaka twavuze haruguru.


Uyu munye-Congo hano airimo abyina injyana ya Kwassa kwassa

Naho Soukous yo yakometse ku njyana ya rumba ifatwa nk’umwihariko w'abanyekongo, hari mu 1960 ariko yaje nayo kwamamara mu Bufaransa 1980. Izi njyana zombi uyu musaza yazizobereyemo ku buryo zamugize umunyabigwi nk’umunyamuziki ukomeye ku isi ukomoka kuri uyu mugabane w’Afrika.

Yamamaye mu ndirimbo nka Muchana imaze inyaka 12, Sai, Billi,Monie n’izindi nyinshi zamugize uwo ariwe. Mu 1973 yabaye umuririmbyi muri orchesitire yitwaga Belle Mambo icyo gihe umunyabigwi Tabu Ley ni we wari umutoza w'ijwi rye.

Nyuma yaho mu 1979 yagiye gutura mu Bufaransa ahita aninjira muri groupe Kassav izataramira mu Rwanda mu mwaka utaha tariki 14 Gashyantare 2020. Aba bakunzwe cyane mu njyana ya Zouke bazwi mu ndirimbo nka oule n’izindi nyinshi.

Yabwiye itangazamakuru ko azaririmba indirimbo 360 ku buryo iki gitaramo kizaba ku munsi w'ejo muri Sheraton Hotel kizasiga umugani. Tariki 1 Mutarama 2020 nk'uko byatangajwe n’ababiteguye ibi birori bizakomereza Entebbe ahitwa Resort beach. Si ubwa mbere agiye gutaramira muri iki gihugu kuko nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise “Djessy” yari igezweho ku buryo bukomeye yarahataramiye.

REBA HANO INDIRIMBO YE MUCHANA IMAZE IMYAKA 12







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND