RFL
Kigali

Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire yakoze ubukwe n'Umunyamerikakazi+AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:29/12/2019 9:30
4


Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire yakoze ubukwe n’umukunzi we ukomoka muri Amerika.



Ubukwe bwa Gaby Gahima n'umukunzi we Nadege Narette bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 aho aba bombi babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nyuma bakurikizaho kwiyakira.

Gaby Gahima yakoze ubukwe n’umugore ufite ubwenegihugu bwo muri Amerika ariko bahuriye mu Rwanda. Yanditse kuri Instagram ati "It's official" asangiza abamukurikira amafoto y'ubukwe bwe na Nadege. Benshi barimo Mani Martin n'umunyamakuru Tidjara Kabendera bishimiye iyi nkuru nziza bamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugo rwe rushya.

Umuhanzi Rugamba Yverry ukunzwe cyane mu ndirimbo ziryoshya ubukwe yataramiye abageni n’abari batashye ubukwe bwabo. Gaby Gahima akoze ubukwe n’umugore wa kabiri nyuma y’umuhanzikazi Aline Gahongayire batandukanye.

Uyu mugabo utangiye umwaka wa 2020 ari mu kwezi kwa buki, yakoze ubukwe bwa mbere na Aline Gahongayire tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo amakimbirane yatumye batandukana nyuma y’imyaka ibiri.

Muri icyo gihe Gahongayire na Gahima bari barabyaranye umwana ariko utaragize amahirwe yo kubaho kuko yitabye Imana akivuka.

Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gaby Gahima babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera nawe azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.

Babanje gusezerana imbere y'amategeko


Gaby Gahima yongeye kurongora nyuma yo gutandukana na Aline Gahongayire

Gahima atangiranye umunezero umwaka wa 2020




Byari ibyishimo bikomeye ku munsi w'ubukwe bwabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John4 years ago
    Gahima akunda abagore babyibushye!!!!ndebera kbs
  • Izibyose desire4 years ago
    I am very happy for that They are my boss Nice woman and nice husband Enjoy your honeymoon
  • Nosi boy4 years ago
    Ndabona atari umunyamelica ndabona ari umu congoman kbx ntakatubeshye ntabanyamerica basa batyo
  • Uwihoreye david4 years ago
    Tubifurije urugo rwiza





Inyarwanda BACKGROUND