Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019, nibwo Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare, unakinira ikipe y’igihugu, yemereye imbere y’Imana ko agiye kubana akaramata na Niyomubyeyi Joselyne bamaze imyaka ine bakundana.
Ku
wa 12 Ukuboza 2019, ku Biro by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu,
Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne bari basezeranye mu mategeko kuzabana.
Icyari gisigaye kwari ukujya imbere y’Imana.
Ni
umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki 28 Ukuboza 2019, aho ku i saa
09:00 habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Nzu mberabyombi ya
EAV Bigogwe, mu gihe saa 13:00 aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri
Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe).
Nyuma
yo gukwa no gusezerana imbere y’Imana, hakurikiyeho indi mihango irimo no
gusabana ndetse no gusangira aho abatumiwe bakiriwe mu Nzu Mberabyombi ya
Volcanoes Gate Motel.
Munyaneza
Didier w’imyaka 21 y’amavuko, ni umukinnyi mpuzamahanga usiganwa ku magare kuva mu 2016,
aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse akaba agikinira iyi kipe yashyizwe
mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka
(Continental Team).
Mu
2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu
batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.
Mu
mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu
muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa
mu muhanda. Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu
muhanda mu batarengeje imyaka 23, muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho
muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.
Muri
uyu mwaka wa 2019, Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza aho aheruka
kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel
Energy. Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La
Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15
bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, akaba yaranegukanye acege
kamwe muri Rwanda Cycling Cup 2019.
Munyaneza
Didier akaba yashinze urugo mbere yo kwitabira amarushanwa akomeye ateganyijwe
kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha, harimo La Tropicale Amissa Bongo na Tour du
Rwanda 2020.
Irebere Amafoto meza y'ubukwe
TANGA IGITECYEREZO