RFL
Kigali

Sugira Ernest yatangaje ko yatijwe mu ikipe ya Police FC avuye muri APR

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2019 19:07
2


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniraga APR FC Ernest Sugira yatangaje ko yatijwe ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye ya shampiyona. Ni nyuma yo gusoza ibihano by’amezi 2 yari yarafatiwe n’ubuyobozi bwa APR FC kubera amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.



Rayon Sports na Gasogi United byavugwaga ko zifuza uyu rutahizamu mpuzamahanga, ari kumwe n’abakoresha be bafashe umwanzuro wo kutamugurisha muri aya makipe yagaragaje ko amwifuza, ahubwo bahitamo kumutiza Police FC mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma y'uko umutoza Adil Erradi Mohamed yeruriye uyu musore ko atari mu bakinnyi azakoresha mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Uretse Rayon Sports na Gasogi United zifuzaga Sugira Ernest, hari n’andi makipe yo mu Rwanda nayo yamushakaga arimo ikipe ya AS KIGALI ndetse na Police FC, gusa ariko  Gasogi United ni yo yamusabye bwa mbere yanga kuyerekezamo ndetse Rayon Sports yifuzaga kumugura cyangwa ikamutizwa na mukeba nabyo birangiye bidakunze.

Mu byifuzo bya  Sugira,  yifuzaga mbere na mbere kujya mu ikipe izakomeza kumuhemba nk’ibyo yabonaga, ariko akabona n’umwanya wo gukina, kuko APR FC yari yamaze kumumenyesha ko itazamukoresha mu mikino yo kwishyura.

Nyuma y’uko impande zombi ziganiriye, APR FC yaje gusaba Sugira Ernest ko yajya mu ikipe ya Police FC, kuko andi makipe yose yari yamutiye habayeho impamvu zitandukanye kuva ku mpande zombi, zatumye batazemeranyaho.

Sugira Ernest yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Muhanga, AS Kigali, APR FC none agiye no gukinira Police FC. Biteganyijwe ko Sugira Ernest agaragara mu myitozo ya Police Fc yo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019.


Sugira Ernest yavuye mu bihano atizwa Police FC andi makipe yamushakaga aterwa umugongo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Katabarwa Hassan.4 years ago
    Njyewe ndabona Sugira uwo mwarabu yaramupfobeje no kumwangisha APR FC.Ndasaba ubuyobozi bwacu bwa APR FC gushishoza kuri uwo musore rwose,kuko n'umukinyi mwiza.
  • Twizerane Emmanuel4 years ago
    Sugira Turamuhimbye muri Apr FC ark dushobora kuzabyicuza!!!!ubwobuyobozi buhemukiye abafana ba AprFC!!!





Inyarwanda BACKGROUND