RFL
Kigali

Impanuro za Miss Jolly, Elsa, Liliane na Meghan ku mukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2019 17:42
0


Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, batangaje ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 akwiye gukoresha iri kamba ahindura imibereho y’abantu.



Babitangarije mu kiganiro ‘Amahumbezi’ cya Radio Rwanda. Buri umwe yavuze uko yanzuye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, igihe yabibwiriye abo mu muryango we, inshuti n’abandi.

Buri umwe kandi yavuze ibikorwa by’ingirakamaro yakoze mu gihe yamaranye ikamba, imiryango yafungutse ku bw’ikamba yambitswe n’ibindi. Bahurije ku kuvuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ryabafashije kwitinyuka batangira urugendo rw’inzozi zabo.

Miss Mutesi yavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 akwiye gushyira umutima ku gukora ibikorwa ngirakamaro ku bamugiriye icyizere kuko ‘iyo ufashije abantu ubasigira urwibutso. Kandi abantu bahora bibuka ubumuntu bwawe kuri bo’.

Yavuze ko ‘ubwiza ari inyongera gaciro’ bityo ko umukobwa akwiye guharanira guhindura ubuzima bw’abantu batandukanye. Jolly avuga ko ikamba rya Miss Rwanda rifite agaciro kanini mu buzima bw’umukobwa kandi ko ‘aryambara inshuro imwe’.

Uyu mukobwa uri mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yavuze ko akurikije ishusho y’abakobwa bitabiriye i Musanze yabonye ko ‘bari bafite ubwoba’.

Yabwiye abakobwa bitabira kubanza kureba mu mashusho uko irushanwa rya Miss Rwanda ryagenze mu  nshuro zitandukanye rimaze riba. Avuga ko umukobwa yareba uko bagenzi be bitwaye mu majonjora no ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Kuri we kwitabira Miss Rwanda si ukumva itangazo gusa ahubwo ngo umukobwa witabira akwiye kurenga kumva itangazo rihamagarira guhatanira ikamba akumva ko ‘agiye mu irushanwa ry’ubwiza’.

Mbere y’uko umukobwa yitabira irushanwa ngo yakabaye yimenyereza gusubiriza mu ruhame, akiga intambuko, uko yitwara imbere y’Akanama Nkemurampaka [Adahekenya shikareti]. Ati “Ntuza ujagaraye ntabwo ari ibintu bizakugwa neza.”

Akomeza avuga ko umukobwa akwiye kumenya guhitamo umwambaro, ibirungo by’ubwiza yisiga kuko ngo ‘ni irushanwa ry’ubwiza kandi ukitegura mu mutwe.’

Miss Mutesi Jolly yavuze ko umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 akwiye kwitegura mu nguni zose

Miss Nimwiza Meghan witegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda, we yabwiye umukobwa uzambikwa ikamba kwitegura gukora kuko ‘kwambara ikamba ntabwo ari ibintu byoroshye kimwe n’uko bidakomeye’.

Yavuze ko Nyampinga mushya w’u Rwanda afite amahirwe menshi kuko afite bakuru be bazamufasha gushyira mu ngiro ibyo yiyemeje bamugire inama nk’uko kuri manda ye nawe byagenze.

Meghan avuga kandi ko ikamba ritagirwa ryiza ku bw’amasaro aritambirije cyangwa se rishashagirana ahubwo ngo ‘ni icyo urikoresheje kugira ngo n’abagutoye n’abakugiriye icyizere ribagirire akamaro’.

Miss Iradukunda Liliane we avuga ko umukobwa uri gushaka kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 akwiye no kubanza gutekereza ku cyo azageza ku banyarwanda.

Yavuze ko ikamba rya Miss Rwanda rifungura imiryango myinshi nk’uko bahora babivuga kandi ko ari byiza ko umukobwa akoresha ‘amahirwe yahawe’.

Liliane anavuga ko umukobwa utegukanye ikamba adakwiye gucibwa intege n’uko atageze kuri iyo ntera ahubwo ngo akwiye guharanira gushyira mu ngiro umushinga we yiyemeje.

Yavuze ko umukobwa witabira irushanwa rya Miss Rwanda bimugira ‘bandebereho’ ari nayo mpamvu akwiye guharanira gusiga isura nziza no gutuma benshi bamufatiraho urugero.

Miss Iradukunda Elsa we yavuze ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 akwiye guharanira kudahinduka, ahubwo ‘azaze abe we’.

Yavuze ko kuba Miss ari akazi kandi ko bishimisha. Yongeraho ko bifasha umukobwa watowe guhura n’abantu mu ngeri zinyuranye agatembera ahantu hatandukanye ‘abantu bakakwishimira’.

Ku wa 21 Ukuboza 2019 amajonjora ya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yahereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu aho abakobwa batandatu babonye itike yo gukomeza.

Abakomeje ni Akaliza Hope (No.7), Uwamahoro Phoebe (No.11), Uwimana Joyeuse (No. 6), Umutesi Denise (No.2), Umuratwa Anitha (No.10) na Uwase Aisha (No.1).

Amajonjora nk’aya yakomereje i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019. Ni urugendo rushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu gihe cy’umwaka umwe.

Umukobwa wambikwa ikamba aba afite umushinga ashyize imbere ndetse hari n’ibindi bikorwa bitandukanye afatanya n’abaterankunga b’iri rushanwa gushyira mu bikorwa agakorana kandi n’abandi ba Nyampinga bamubanjirije mu bikorwa bitandukanye.

Nyampinga w'u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan witegura gutanga ikamba

Abakobwa batandatu babonye itike yo guhagararira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2020

Imodoka Nyampinga w'u Rwanda 2020 azahembwa

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA BA NYAMPINGA B'U RWANDA (GUHERA 2016-2019)

AMAFOTO: @Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND