RFL
Kigali

Menya ibintu 5 bidasanzwe byaranze igice kibanza cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/12/2019 13:11
0


Igice cy’imikino ibanza ya Shampiyona cyasojwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, muri rusange hakinwe imikino 120. Indi mikino nk’iyi iteganyijwe gutangira gukinwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020, ubwo bazaba bakina imikino yo kwishyura ari naho hazagaragara ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.



Ni shampiyona yaranzwe na byinshi bishya kuko yarimo impinduka nyinshi yacaga amarenga mu myiteguro y’amakipe 16 ari gukina mu cyiciro cya mbere muri ‘Rwanda Premier League’.  Iyi mikino ya shampiyona yatangiye gukinwa  tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Inyarwanda yaguhitiyemo ibintu 5 bidasanzwe kurusha ibindi byagaragaye mu mikino 120 y’igice kibanza mu mikino ya shampiyona.

1.   Ntibisanzwe ko abatoza 8 bashya basezererwa mu mikino 15 gusa

Ni bwo bwa mbere bibaye aho mu makipe 16 akina  Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, 14 muri yo, yayitangiranye                   abatoza bashya, ndetse icyenda muri bo bari abanyamahanga. Ku ikubitiro abatoza Umunani imikino 15 ya shampiyona irangiye barirukanwe.

Umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe watozaga Mukura Victory Sports niwe wabimburiye abandi kwirukanwa mu Ukwakira, uyu yakurikiwe n’Umurundi Nduwantare Ismail wirukanywe na Gicumbi FC mu mpera z’uko kwezi.

Mu Ugushyingo hirukanwe abatoza batatu, Bisengimana Justin yirukanwe na Bugesera FC, Seninga Innocent asezera ku mirimo yo gutoza Etincelles mu gihe Musanze FC yirukanye Umurundi Niyongabo Amars.

Abatoza bandi batatu batandukanye n’amakipe batozaga mu Ukuboza, aho Umunya-Suède Stephen Johansson yasezeye kuri Heroes, Kiyovu Sports itandukana n’Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Burucaga’ naho Rayon Sports yirukana Umunya-Mexico Javier Martinez Espinoza mu minsi ishize.

2.   Bwa mbere mu mateka David Luiz yakurikiye umukino wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC ikina na Etincelles

Nibwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda ko umukinnyi uri ku rwego mpuzamahanga ukina mu ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil ko yicara muri Stade ya Kigali akareba umukino wa Shampiyona y’u Rwanda ndetse akanaganira n’abakinnyi b’impande zombi.

Myugariro wa Arsenal, David Luiz, yakurikiranye umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0.

Uyu mukinnyi yaje mu Rwanda mu Ugushyingo mu rwego rw’ubufatanye buri hagati ya Arsenal akinira na Visit Rwanda.

3.   APR FC ni yo kipe yonyine yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe muri uyu mwaka

Ntibyaherukaga muri shampiyona y’u Rwanda, kubona ikipe ikina imikino y’igice kibanza cya shampiyona ikarangira idatakaje amanota atatu mbumbe mu mikino yose yakinnye.

APR FC ni yo kipe yasoje igice kibanza cya Shampiyona idatsinzwe ndetse ni yo yasoje iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, irusha amanota atanu Police FC ya kabiri n’amanota atandatu Rayon Sports ya gatatu.

Iyi kipe kandi ni yo yonyine yabashije gutsindira Sunrise FC iwayo mu makipe umunani yagiye kuhakinira.

4.   Guterana amagambo mbere y’umukino ku buyobozi bw’amakipe agiye gukina, byasembuye uburyohe bwa shampiyona

Nibwo bwa mbere byari bibaye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itandukanye yakinwe muri iki gice kibanza wasangaga umukino washyushye mbere y’uko ukinwa, aho abayobozi b’amakipe bataka ikipe yabo, bivuga ibigwi ndetse n’imihigo myinshi kuri buri ruhande.

Byumwihariko buri kipe yose yajyaga gukina na Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ikanatanga akazi gakomeye ku makipe yahasanze, byanze bikunze yagombaga kugira icyo avuga kubera ko umuyobozi wa Gasogi United Bwana KNC, yagaragaje impano ndetse n’ubushake bwo gushyushya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri uyu mwaka.

5.   Umukino wa APR FC na Rayon Sports waciye agahigo ko kuba waritabiriwe kurenza indi mikino yose no kwinjiza amafaranga menshi

Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa Shampiyona, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ni wo waciye agahigo ko kwitabirwa n’imbaga y’abanyarwanda kurusha indi mikino yose 199 yakinwe mu gice kibanza cya shampiyona yuyu mwaka, ndetse uninjiza amafaranga menshi kurenza indi mikino yakinwe mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Uyu mukino kandi wakiriwe na APR FC kuri Stade Amahoro, wabonetsemo miliyoni 65 Frw.

Imikino ibanza ya shampiyona yasojwe APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, mu gihe Heroes ariyo isoreza izindi ku mwanya wa 16. Imikino yo kwishyura mu gice cya kabiri cya shampiyona iteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’umwaka utaha mu kwezi kwa mbere, ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 16 w’imikino.


David Luiz yakurikiye umukino wahuje APR FC na Etincelles muri Stade ya Kigali


APR FC yasoje imikino ibanza idatsinzwe na rimwe


Esinoza wirukanwe na Rayon Sports yabaye umutoza wa munani utandukanye n'ikipe ye mu mikino 15 ya shampiyona


Umukino wa APR FC na Rayon Sports waciye agahigo ko kwitabirwa cyane no kwinjiza amafaranga menshi muri uyu mwaka


Perezida wa Gasogi United, KNC ni umwe mu bagize uruhare mu gushyushya igice kibanza cya shampiyona y'uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND