RFL
Kigali

Kigali: Imvura idasanzwe yatembanye imodoka iyiroha mu kiraro muri Nyabugogo

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/12/2019 11:54
4


Imvura yaguye ku mugoroba wa Noheli 2019 mu Mujyi wa Kigali yateje imyuzure n’imivu y’amazi, kugeza n’aho itembana imodoka iyiroha mu kiraro muri Nyabugogo.



Iyi mvura yamanukanye imodoka iyikuye mu igaraje iyiroha muri ruhura yitwa Mpazi igabanya Cyahafi na Kimisagara muri Nyarugenge, iyo modoka ikaba yaje gutangirwa n’ikiraro muri Nyabugogo.

Urugendo imivu y’imvura yagendesheje iyo modoka rurarenga ikirometero kuko ngo yari iri mu igaraje hafi y’urusengero rwitwa Restoration Church. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Jeep "Hyundai" ifite plaque nimero RAD 480Y, ni iy’uwitwa Nshimyumuremyi Aimable.

Nshimyumuremyi agira ati "Iyi midoka yari iri kumwe n’izindi ariko ni jye bahamagaye ko yavanywemo n’imivu y’imvura ikayigeza Nyabugogo, ni imodoka ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 15".

Avuga ko yari yarayifatiye ubwishingizi ariko ko atazi niba bazamuha ubw’uko imodoka ye yangijwe n’ibiza. Mu gusayura iyo modoka Polisi yifashishije imodoka yitwa ’Breakdown’ isanzwe ariko biba iby’ubusa, biba ngombwa ko polisi yifashisha indi modoka nini cyane yifashishwa mu guterura ibintu.


Polisi ni yo yakuye iyi modoka muri ruhurura

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kuri uyu munsi ukurikira Noheli, abacuruzi basohoye ibyangijwe n’imyuzure yateye mu nzu z’ubucuruzi bashaka kubyanika, ariko bavuga ko hari impungenge z’uko imvura ishobora kongera kugwa.

Kuri uyu wa Kane hateganyijwe imvura mu bice bitandukanye by'igihugu

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa sita z’amanywa hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi.

Ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje biza gutanga imvura yumvikanamo inkuba nyuma ya saa sita (ni ukuvuga hagati ya saa sita z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba) mu turere twose tw’igihugu uretse mu Ntara y’i Burasirazuba biteganyijwe ko imvura iba yarangiyemo hakarangwa n’ibicu gusa.

Itangazo rya Meteo Rwanda ryerekeranye n’uko ikirere cyifashe kuri uyu wa kane riravuga ko igipimo cy’ubushyuhe bwinshi kiri buboneke kurusha ahandi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma ari 27℃ naho igipimo cy’ubushyuhe buke kiri buboneke mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyabihu akaba ari 12℃.

Umuyaga uraba woroheje ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye ku isegonda (4m/s) na metero esheshatu ku isegonda (6m/s). Meteo Rwanda ivuga ko uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 6080.

Meteo Rwanda itangaje ko kuri uyu wa kane hagwa imvura hirya no hino mu gihugu, nyuma y’indi mvura ikomeye yaraye iguye mu ijoro ryakeye, imibare y’ibyangijwe n’iyo mvura ikaba yari ikirimo gukusanywa.


Imvura idasanzwe yatembanye imodoka iyijugunya muri ruhurura

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntibizigirwa Tuyishime4 years ago
    Rero kubwiyomanuka tubaye tubibihanganishije tubaye dushimiye poLis y'Rwanda Murakoze
  • arexis4 years ago
    bibaho
  • Hategekimana pascal4 years ago
    Imana ikomeze kurengera abagwiriwe Ni Ibiza Kandi twihanganishije ababuriye ababo muribibiza
  • Mukeshimana Solange4 years ago
    Muri rusange tugomba gushyira hamwe tukarwanya ibiza ahodutuye nahotugenda.Gusa ndihanganisha nyiriyimodoka kuba arimuzima atarayirimo nishimwe ku Mana.Ndashimira Police yigihugu cyacu kwidahwema gutanga ubutabazi bwihuse kubufatanye bwa Leta yacu yubumwe.Abo muyoboye turabakunda.Imana ijyibongera imbaraga zaburi munsi.





Inyarwanda BACKGROUND