Nyuma y’amasaha macye Rayon Sports yirukanye uwari umutoza wayo mukuru Javier Martinez Espinoza, Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko impamvu yasezerewe ari umusaruro mubi iyi kipe ifite mu gice kibanza cya shampiyona no gutsindwa mu buryo bugayitse n’ikipe ya APR FC.
Mu
kiganiro kirambuye yagiranye na Radio 10, umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi
Sadate yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na Espinosa kubera impamvu
zitandukanye ariko zizingiye ku kuba yarandagajwe n’umukeba APR FC.
Munyakazi
yagize ati “Twamaze gutandukana nawe.Mu mezi 3 turamushimira ibyo
yatugejejeho,tunishimira ko twaganiriye tukabona ibisubizo by’uko dushobora
gutandukana.
Burya
ibintu byose bitangwa n’umusaruro,umwanya wa 3 ntabwo wadushimishije ariko
noneho by’umwihariko gutsindwa na APR FC ikadutsinda mu buryo twatsinzwemo byo
nk’aba Rayons twabonye kubyihanganira bigoye.Twatsinzwe turi ku rwego rwo hasi
cyane.Yigeze no kudutsinda ibitego birenze 2 ariko nibura abantu banakinnye.Uriya
munsi waratubabaje cyane.
Mu
mupira habamo gutsinda,gutsindwa no kunganya ariko icy’ingenzi n’ukureba ngo
watsinzwe witwaye gute?.Twabonaga uburyo bw’imikinire cyane cyane budatanga
icyizere ko n’iyo ntsinzi itazaboneka.”
Sadate
yavuze ko kuba Martinez yaratsinzwe na APR FC bitavuze ko nta mutoza wa Rayon
Sports ugomba gutsindwa n’uyu mukeba ahubwo ngo uburyo igutsinzemo hari ubwo
bitagusiga amahoro. Yavuze ko n’imikino yabanjirije uwa APR FC,imikinire ya
Rayon Sports itari ku rwego rwiza ku buryo byari gutanga icyizere cy’igihe
kirambye.
Sadate
yavuze ko bahanye gahunda yo kuwa Kane tariki ya 26 Ukuboza2019 n’umutoza
Martinez kugira ngo babarane ibyo bamugomba n’ibyo abagomba bagatandukana nkuko
babyumvikanye. Ibyo Martinez agomba guhabwa n’umushahara w’Ukuboza,imperekeza
bumvikanye mu masezerano nawe agatanga ibirimo n’ibikoresho by’ikipe.
Sadate
yavuze ko uyu nta gitutu cy’umusimbura bafite, kandi ko umutoza atariwe wenyine
ugenda kuko ngo hari abakinnyi bitwaye nabi ndetse n’abakozi bagomba kwirukanwa.
Yagize
ati “Ntabwo turi ku gitutu cy’umutoza,uwungirije arakomeza ayitoza kandi tuzi
neza ko azabikora neza,dufate umwanya wo gushaka umutoza ukwiriye Rayon Sports
uzadufasha kugera ku ntego dufite.Mu gihe gito tuzabatangariza umutoza tuzaba
twashimye.
Ku
bijyanye n’abakinnyi, hari abo dutekereza kongeramo, kuko hari abo tukiganira
ariko ni ngombwa ko tugomba kongera ingufu mu ikipe kugira ngo irusheho
kwitwara neza.
Nubwo
hari abo twifuza,hari abo tutashimye tugomba kurekura mu minsi iri imbere.Tuzashingira
ku myitwarire. Uziko atitwaye neza abimenye ko dushobora kuzatandukana
nawe.Ibyo tuzabitangaza mu minsi iri imbere ndetse no mu bakozi b’ikipe abo
tubona ko bataduhaye umusaruro uhagije,tuzatandukana nabo.”
Sadate
yavuze ko Mugheni atakinagana kubera ko umutoza atamushakaga gusa yavuze ko
barakurikirana ikibazo cye ngo barebe ko nta myitwarire mibi yabigizemo.
Igice
kibanza cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, cyarangiye
Rayo Sports iri ku mwanya wa Gatatu aho mu mikino 15 yakinnye yatsinzemo 9,
inganya 4, itsindwa imikino 2, ikaba ifite amanota 31, ikaba irushwa na APR FC
iri ku mwanya wa mbere amanota 6.
Sadate yavuze ko Espinoza yazize umusaruro mubi yagaragaje mu gice kibanza cya shampiyona
Espinoza azaganira n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa kane ahabwe ibyo agomba Rayon Sports asubire muri Mexico
TANGA IGITECYEREZO