RFL
Kigali

Sadate Munyakazi yeruye avuga impamvu Rayon Sports yirukanye Espinoza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/12/2019 17:52
4


Nyuma y’amasaha macye Rayon Sports yirukanye uwari umutoza wayo mukuru Javier Martinez Espinoza, Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko impamvu yasezerewe ari umusaruro mubi iyi kipe ifite mu gice kibanza cya shampiyona no gutsindwa mu buryo bugayitse n’ikipe ya APR FC.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio 10, umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na Espinosa kubera impamvu zitandukanye ariko zizingiye ku kuba yarandagajwe n’umukeba APR FC.

Munyakazi yagize ati “Twamaze gutandukana nawe.Mu mezi 3 turamushimira ibyo yatugejejeho,tunishimira ko twaganiriye tukabona ibisubizo by’uko dushobora gutandukana.

Burya ibintu byose bitangwa n’umusaruro,umwanya wa 3 ntabwo wadushimishije ariko noneho by’umwihariko gutsindwa na APR FC ikadutsinda mu buryo twatsinzwemo byo nk’aba Rayons twabonye kubyihanganira bigoye.Twatsinzwe turi ku rwego rwo hasi cyane.Yigeze no kudutsinda ibitego birenze 2 ariko nibura abantu banakinnye.Uriya munsi waratubabaje cyane.

Mu mupira habamo gutsinda,gutsindwa no kunganya ariko icy’ingenzi n’ukureba ngo watsinzwe witwaye gute?.Twabonaga uburyo bw’imikinire cyane cyane budatanga icyizere ko n’iyo ntsinzi itazaboneka.”

Sadate yavuze ko kuba Martinez yaratsinzwe na APR FC bitavuze ko nta mutoza wa Rayon Sports ugomba gutsindwa n’uyu mukeba ahubwo ngo uburyo igutsinzemo hari ubwo bitagusiga amahoro. Yavuze ko n’imikino yabanjirije uwa APR FC,imikinire ya Rayon Sports itari ku rwego rwiza ku buryo byari gutanga icyizere cy’igihe kirambye.

Sadate yavuze ko bahanye gahunda yo kuwa Kane tariki ya 26 Ukuboza2019 n’umutoza Martinez kugira ngo babarane ibyo bamugomba n’ibyo abagomba bagatandukana nkuko babyumvikanye. Ibyo Martinez agomba guhabwa n’umushahara w’Ukuboza,imperekeza bumvikanye mu masezerano nawe agatanga ibirimo n’ibikoresho by’ikipe.

Sadate yavuze ko uyu nta gitutu cy’umusimbura bafite, kandi ko umutoza atariwe wenyine ugenda kuko ngo hari abakinnyi bitwaye nabi ndetse n’abakozi bagomba kwirukanwa.

Yagize ati “Ntabwo turi ku gitutu cy’umutoza,uwungirije arakomeza ayitoza kandi tuzi neza ko azabikora neza,dufate umwanya wo gushaka umutoza ukwiriye Rayon Sports uzadufasha kugera ku ntego dufite.Mu gihe gito tuzabatangariza umutoza tuzaba twashimye.

Ku bijyanye n’abakinnyi, hari abo dutekereza kongeramo, kuko hari abo tukiganira ariko ni ngombwa ko tugomba kongera ingufu mu ikipe kugira ngo irusheho kwitwara neza.

Nubwo hari abo twifuza,hari abo tutashimye tugomba kurekura mu minsi iri imbere.Tuzashingira ku myitwarire. Uziko atitwaye neza abimenye ko dushobora kuzatandukana nawe.Ibyo tuzabitangaza mu minsi iri imbere ndetse no mu bakozi b’ikipe abo tubona ko bataduhaye umusaruro uhagije,tuzatandukana nabo.”

Sadate yavuze ko Mugheni atakinagana kubera ko umutoza atamushakaga gusa yavuze ko barakurikirana ikibazo cye ngo barebe ko nta myitwarire mibi yabigizemo.

Igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, cyarangiye Rayo Sports iri ku mwanya wa Gatatu aho mu mikino 15 yakinnye yatsinzemo 9, inganya 4, itsindwa imikino 2, ikaba ifite amanota 31, ikaba irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota 6.


Sadate yavuze ko Espinoza yazize umusaruro mubi yagaragaje mu gice kibanza cya shampiyona


Espinoza azaganira n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa kane ahabwe ibyo agomba Rayon Sports asubire muri Mexico


Mu byo Espinoza azize harimo umukino yatsinzwe na APR FC ku munsi wa 15 muri shampiyona ibitego 2-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayambaj janvier4 years ago
    ugarure roberitinyo
  • rukundo4 years ago
    UMUPIRA UGOMBA KUYOBORWA NABA WUZI .URUNVA IBYO BISOBANURO BYU MUYOBOZI WI KIPE NKA RAYON NTA SONI UFITE.URIBESHA USIMBUKA UZIRITSE ESE IYO MUTSINDA APR YARIKWIRUKA MOUHAMED URASENYA TEAM UTABIZI.WAIT AND SEE.MURAT OZ
  • Ndengejeho inosa 4 years ago
    Nibyo twebwe nkabavana turashaka insinzi ntabindi nundiwese uzashaka kubigerageza nawebizamubere uko murako
  • Habineza patrick4 years ago
    Nkunda ibibera mu mupira wacu gusa rayon sport mbona ubwabo bivangira namwe se? Mumbwire ubu uwo suwakane uciyeho munyakazi na cunge neza kuko nawe ubutaha ashobora gusiga izina ribi muri rayon sport namwe gutsindwa imikino ibiri akanganya itatu ubwo uwo numusaruro ni mubi gusa nuwo yazana bizamugora kuko mwitorwa rya munyakazi muzi bombori bombori zarimwo narebe kure martinez abaye victime ariko niwe utahiwe season itaha uriho natsindwa itatu muzumva abafana ayo bazavuga bose bazavuga munyakazi gusa nta bushishozi burimo gusa uriya mugabo yarashoboye murakoze





Inyarwanda BACKGROUND