Umunya Madagascar uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Ahmad Ahmad, yamaze gutangaza ko igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021, kizaba mu kwezi kwa Mbere n’u kwa Kabiri aho kuba mu kwa Gatandatu nkuko byagenze mu irushanwa riheruka.
Ahmad
Ahmad atangaza ko impamvu nyamukuru yatumye hahindurwa ingengabihe ari
ugusigasira ubusugire bw’irushanwa kugirango hatazagira icyangirika, bitewe n’uko
mu gihugu cya Cameroon kizakira iri rushanwa, ikirere kitazaba kimeze neza,
bityo hafatwa umwanzuro wo kwimura amezi irushanwa ryari kuzaberamo.
Mu
myaka yashize n’ubundi irushanwa ry’igikombe cya Afurika ryabaga mu kwezi kwa
mbere (Mutarama), nyuma haza kubaho impinduka rishyirwa mu kwa Gatandatu
(Kamena).
Perezida wa CAF Ahmad Ahmad, avuga ko mu nama yabereye muri Morocco muri 2017, hafatwa umwanzuro
wo kwimura iri rushanwa rikavanwa mu kwa Mbere rigashyirwa mu kwa Karindwi,
bitari ibintu biramba kubera imiterere y’ikirere cy’umugabane dutuyeho, yavuze
ko bemeranyijwe ko hazajya haba impinduka ku ngengabihe y’irushanwa, mu gihe nyacyo
kandi mu gihe zikenewe.
Impamvu
ni uko imiterere y’ikirere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika itandukanye.
Perezida
Ahmad yagize ati,”uko nge mbibona, ntibyashoboka ko irushanwa ry’igikombe cya
Afurika rizaba mu mwaka wa 2021 ryakinwa mu kwa Gatandatu cyangwa mu kwa
Karindwi, kubera imiterere y’ikirere cyo
muri Cameroon, ibi birasobanutse, ahubwo tugomba kwemeranya neza ku matariki
irushanwa rigomba gutangiriraho”.
Ubusesenguzi
bwakozwe nyuma yuko Perezida wa CAF Ahmad Ahmad atangaje izi mpinduka, ni uko
iri rushanwa iyo riza gukinwa mu kwa Gatandatu kugeza mu kwa Karindwi ryari
kuzagongana n’irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup
2021) rizabera mu gihugu cy’ubushinwa kuko riteganyijwe kuzatangira tariki
17/06/2021 – 04/07/2021.
CAF
ikaba yashatse gukwepa kuzagongana n’iryo rushanwa rikomeye ku isi, ifata umwanzuro wo kwigiza imbere
irushanwa ry’igikombe cya Afurika kizaba muri 2021, kikazabera mu mijyi
itandukanye yo muri Cameroon mu kwezi kwa Mbere.
TANGA IGITECYEREZO