RFL
Kigali

Rayon Sports yirukanye uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/12/2019 10:07
2


Nyuma yo gutsindwa na mukeba ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 15 muri shampiyona y’u Rwanda, Uwari umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza ni we ubigendeyemo kuko yahise yubikirwa imbehe nyuma y’amezi atatu gusa yari ayimazemo.



Nyuma y’inama ndende yaraye ihuje Komite nyobozi ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo gusezerera umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi atatu ayitoza. Ibi bikaba bije nyuma yo kutishimira uburyo uyu mutoza yitwaye mu mikino ibanza ya shampiyona, harimo by’umwihariko umukino yatsinzwemo na APR FC bigaragara ko anarushwa, aha akaba yarashinjwe na benshi ko yahagaritse nabi iyi kipe ya Rayon Sports mu kibuga ndetse ko hari n’abakinnyi atakinishije kandi bari gufasha iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza w’umunya Mexico wayigezemo kuwa 21 Nzeli 2019. Rayon Sports yagize ati “Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi asaga atatu muri iyi kipe. Twumvikanye n’uyu munya Mexico gusesa amasezerano nk’umutoza mukuru. Byinshi birakurikiraho”.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mutoza hari uburyo atahuzaga n’abatoza bungirije, kubera ko yagiriwe inama kenshi ku mipangire y’ikipe ariko ntabyemere. Mu masezerano Javier Martinez yagiranye na Rayon Sports, igihe yaba yirukanwe amasezerano ye atarangiye, yahabwa ukwezi kumwe gusa k’umushahara kw’imperekeza.

Javier Martinez Espinoza atandukanye na Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 15 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino icyenda, atsindwa imikino ibiri, anganya ine, akaba ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 arushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu. Javier Martinez Espinoza asize Rayon sports ku mwanya wa Gatatu n’amanota 31.

Espinoza abaye umutoza wa munani utandukanye n’ikipe ye uyu mwaka nyuma ya Ovambe Olivier wirukanwe na Mukura; Seninga Innocent wasezeye kuri Etincelles FC; Bisengimana Justin wirukanwe na Bugesera FC; Niyongabo Amars wirukanwe na Musanze FC; Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanwe na Gicumbi FC ndetse na Stephen Johansson wasezeye kuri Heroes FC na Burucaga watandukanye na Kiyovu Sports.


Javier Martinez yirukanwe akaba asubiye iwabo muri Mexico


Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwanyuzwe n'umusaruro wa Espinoza mu mikino ibanza ya shampiyona

REBA UKO IBITEGO BIBIRI APR FC YATSINZE RAYON SPORTS BYINJIYE MU IZAMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kim4 years ago
    Birababaje gutsindwa umukino si gutsindwa Championnat.. Igihe cyose à bayobozi bumupira batazi ko umupira ari nko guhinga ntacyo tuzageraho.. Ubwo iyo Apr itsindwa nayo yari kwirukana uwayo????? Turacyari Kure pe.. Haha abo twirukana Bajya ahandi bakadutsinda .lol... Banadutwaye akayabo...haha😂
  • Umu rayon w ukuli4 years ago
    Ariko Sadate aranze yigize intare ikidakorwaho baba rayon babaye nkinka zigiye gushoka; 1. Robertihno yigendera mwapfuye message wamuhaye ivugako utishimiye system de jeu ye ? Kuri match ya soudan champions league harya waba waratojeho tubimenye cyangwa warakinye umupira or ufitemo ubuhe bunararibonye? 2. None na ESPINOZA the same mistake 3. Wanze gushyira Bukuru kurutonde rwabakinnyi boherejwe muri champions league 25 players bari basabwe umusimbuza umwana womuri academy bimutera umujinya ukuntu wamusuzuguye 4.Bukuru ugiye kumugurisha umuha Apr ( mukeba direct) kuri 2millions zashyizwe kiri compte yawe personel aho kandi wirirwa ushinja abandi ubusambo ubwo igisambo ninde? 5. Wanze guha recruitment sefu ya 10Millions nyamara ugura cyiza 9 millions azakwicara kuri bench? Ubuhano ugira imibare wabonye icyo yagukoreye 6. Wanze kuganira na Ange, manzi na isabel nyamara ujya kugura abirukanywe kwa mukeba nako kuri Djabel wakoze uburiganya butabaho hejuru ya 9Millions gusa 7. Wirukanye abo mwari mufatanyije ubita ibisambo kandi nturavuga kuri muri contract ya merchandising yasinywe numugore wawe kugera nubu ntamufana urabasha kugura Jersey ibi uzabisobanura gute byo? 8. MK card it's been like 6 month ikora nturamurikira aba rayon icyaba cyaravuyemo na single coins yaba yarabaye deposit kuri compte ya rayon ubwo kweli iyo nimishinga? 9. Wasinye na bank kuguha overdraft ya salary za staffs players nizindi mandwa zawe uhemba ngozirirwe zikuririmba watubwira impamvu umaze amezi atatu anakinnyi nta salary na prime? 1o. Wasinye na hotel ibya local watubwira impamvuki wabuze aho ukorera local ya match ya Apr? 11. Kwiha ububasha bwose kugera naho utuma helve congo umutoza Atabizi Tubwire kiwirirwa uvuga buriwese azaba accountable yibyo yakoze wewe niryari wazavugisha ukuri ukavuga ibyo wagezeho nicyo byamariye equip Please ntabwo ukwiye kumva ko rayon ariyawe uzavaho ahuri harabandi nabo baragiye gusa uzarye uri menge





Inyarwanda BACKGROUND