Kigali

Zizou Al Pacino yasohoye amashusho y'indirimbo 'Karibu nyumbani' yagaragajemo ubuzima bwo mu cyaro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2019 10:02
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukuboza 2019 Producer Zizou Al Pacino, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Karibu nyumbani’ yahurijemo abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.



Iyi ndirimbo yaririmbyemo Itahiwacu Bruce Melodie, Uncle Austin, Amalon n’umuraperi Riderman. Amashusho yafashwe anatunganwa na Ibalab Film n’aho amajwi yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records.

Umukinnyi w’Imena mu mashusho y’iyi ndirimbo ni umuraperikazi Sandra Miraj wakunzwe mu ndirimbo ‘Andi mahirwe’ yakoranye n’umuraperi Bull Dogg, kuwa 14 Nyakanga 2012.

Sandra Miraj yakinnye nk’umukunzi wa Amalon amushimira uburyo amutetesha ndetse n’imodoka yamuguriye. Uyu mukobwa avuga ko yahoranye inzozi z’umusore umeze nkawe kandi ‘uva mu mafaranga’.

Amalon amubwira ko atavuka mu muryango w’abifite nk’uko abitekereza ahubwo ko ahora ashakisha ubuzima kandi ko iwabo atari mu Mujyi n’ubwo amubona mu buzima buhenze. Amujyana iwabo mu cyaro ‘aho umwana arira nyina ntiyumve’.

Zizou Al Pacino yabwiye INYARWANDA, ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, bagerageza guhuza n'ibyo baririmbye mu ndirimbo.

Agararagaza ubuzima bwo mu cyaro bw’abana batambaye inkweto n’abandi bambaye inkweto bakinisha umupira w'amaguru ukunzwe kugaragara mu cyaro benshi bazi nka 'karere'.

Mu rugo rukikijwe n’imiyenzi, ibyondo byuzuye umuhahuro; mu ntanzi z’urugo hahinzwe imyaka. Amalon ajyana Sandra Miraj ku ivuko akamwakiriza ‘ubugari’.

Iyi ndirimbo “Karibu Nyumbani” iri kuri ‘mixtape’ yitwa ‘5/5 Experience ya Zizou Al Pacino iri gutunganywa na Producer Knox Beat uri mu bagezweho muri iki gihe.

Kuwa 30 Nzeri 2019 nibwo Zizou Al Pacino yatangaje ko ari gukora ku mushinga wa ‘mixtape’.

Mu bihe bitandukanye Zizou Al Pacino yagiye ahuriza abahanzi nyarwanda mu ndirimbo zagize umuriri mu bafana. Muri 2012 yasohoye indirimbo "Arambona Agaseka" yumvikanamo ijwi rya Oda Paccy, Kamichi ubarizwa muri Amerika, Fireman, Danny Nanone n’abandi.

Muri uyu mwaka kandi yasohoye indirimbo “Bagupfusha ubusa” yahurijemo Urban Boys, Ama G The Black, Priscillah, Fireman, King James na Uncle Austin.

Kuwa 21 Nyakanga 2014 yasohoye indirimbo "Fata Fata" irimo abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe n’ubu. Yaririmbye umuraperi Jay Polly, Uncle Austin, Teta Diana ndetse n’itsinda rya Urban Boys [Icyo gihe Safi Madiba yari akibarizwamo].

Muri uyu mwaka kandi yasohoye indirimbo “Niko Nabaye” irimo umuhanzi King James, Urban Boys, umuraperi Riderman, Uncle Austin n’abandi.

Kuwa 10 Ukuboza 2018, yasohoye indirimbo “Wimfatanya n’Isi” yaririmbyemo King James, Social Mula, Ziggy 55, Uncle Austin na Diplomate.

Zizou Al Pacino amaze iminsi ategura '5/5 Experience mixtape' iriho indirimbo 'karibu nyumbani' yamaze gusohora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KARIBU NYUMBANI' ZIZOU AL PACINO YAHURIJEMO UNCLE AUSTIN, BRUCE MELODIE, RIDERMAN NA AMALON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND