RFL
Kigali

Mubarak Wakaso ni we mukinnyi umaze guhabwa amakarita menshi muri uyu mwaka muri La Liga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2019 18:10
0


Umunya Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse no mu ikipe ya Deportivo Alaves yo muri Espagne Mubarak Wakaso, kuri ubu ni we mukinnyi umaze gukora amakosa menshi avamo ikarita y’umuhondo kuva shampiyona ya Espanye yatangira mu mwaka wayo w’imikino wa 2019-2020.



Mubarak Wakaso amaze guhabwa amakarita y’umuhondo 11 mu mikino 18 imaze gukinwa muri La Liga, akaba ari we mukinnyi ufite amakosa menshi yavuyemo amakarita y’umuhondo menshi muri LaLiga muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu musore kandi witegereje muri shampiyona eshanu zikomeye ku isi zinarebwa n’abantu benshi,  ni uko ari imbere mu bakinnyi bamaze guhabwa amakarita y’umuhondo menshi ku mugabane w’iburayi.

Wakaso ni umwe mu basore bakinisha imbaraga cyane ndetse akaba anagira ishyaka ryinshi cyane bituma akora amakosa menshi mu kibuga hagati, rimwe na rimwe ashyira ikipe ye mukaga, bikaba bigoye kuba yakina imikino itatu atarakora ikosa rimuhesha ikarita y’umuhondo.

Abafana b’ikipe ya Deportivo Alaves batangiye kubwira umutoza w’iyi kipe kwegera Wakaso akamugira inama byumwihariko ku miserebeko atera kuko hari igihe byazashyira mu kaga ikipe yabo cyangwa  bakamukenera ku mukino w’ingenzi ntibamubone kubera guhagarikwa.

Mu mikino 18 Mubarak Wakaso amaze gukinira Alaves, amaze guhabwa amakarita 11 y’umuhondo harimo abiri yahawe ku mukino umwe, ahita yoherezwa mu rwambariro ubwo Alaves yakinaga na Granada muri shampiyona.

Wakaso aza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bamaze kubona amakarita menshi y’umuhondo muri LaLiga muri uyu mwaka w’imikino aho akurikiwe na Gerard Pique ukinira FC Barcelona na Fernando ukinira ikipe ya Sevilla aho buri umwe amaze guhabwa amakarita umunani y’umuhondo.

Deportivo Alaves Wakaso akinira iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona ya Espagne aho ifite amanota 19, ikaba irushwa na Barcelona ya mbere amanota 20.


Wakaso ahanganye na Lionel Messi


Wakaso ahanganye bikomeye na Luka Modric









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND