RFL
Kigali

Volleyball: UTB WVC yisubije igikombe kibanziriza shampiyona yisasiye Botswana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2019 12:29
0


UTB Women Volleyball Club yisubije igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’abagore mu Rwanda, ritegurwa na kaminuza ya UTB, inafite iyi kipe mu nshingano (UTB Pre-season Tournament) ikaba yatsinze ikipe y’igihugu ya Botswana amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.



Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, rikaba ryarateguwe na kaminuza ya UTB, uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko yo Guteza Imbere abagore binyuze Muri siporo no mu burezi (Empowering Women Through Sports and Education).

Irushanwa riheruka kuba mu mwaka ushize ryari ryegukanwe na UTB WVC, ikaba yongeye n’ubundi kuryisubiza kuri iyi nshuro. Uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe atanu (5) yo mu Rwanda yose asanzwe akina mu cyiciro cya mbere ndetse n’ikipe y’igihugu ya Botswana iri kwitegura kujya gushaka itike y’imikino Olempike.

Imikino yo mu matsinda yarangiye Botswana iyoboye itsinda A kuko yatsinze IPRC Huye amaseti 3-0 ikaza gusoreza kuri UTB banazamukanye Muri 1/2 nyuma yo kuyitsinda amaseti 3 kuri 1. Mu gihe RRA yazamutse iyoboye itsinda B, nyuma yo kudatsindwa umukino n’umwe, kuko yaba APR WVC na KVC WVC nta n’imwe yabashije kuyitsinda.

Imikino ya kimwe cya kabiri yakinwe kuri iki cyumweru Aho UTB yari yaraye izamutse ku mwanya 2 mu itsinda A Itsinda RRA yazamutse ari iya mbere mu itsinda B, amaseti 3-1 ihita ijya ku mukino wa nyuma Aho yongeye guhurira na Botswana yo yari imaze gusezerera APR WCV Muri 1/2 ku maseti 3-0.

Umukino wa nyuma wahuje UTB WVC na Botswana, warangiye ikipe ya UTB WVC yegukanye igikombe ku intsinzi y’amaseti 3-1 ya Botswana.

Nzayisenga Charlotte ukinira ikipe ya UTB WVC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa (MVP).

Ibihembo byatanzwe

1.UTB WVC 500.000rwf

2.Botswana 300.000rwf

3.RRA 200.000rwf

Ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza

Best setter- Yvette cyuzuzo (UTB WVC)

MVP-Nzayisenga Charlotte (UTB WVC)

Best libero- Betty (RRA WVC)

Best sever- Munezero Valentine (APR WVC)

Best attacker- Rodgers Caroline (Botswana)

Best Blocker-Gaseugonwe Gaolese (Botswana)

UTB WVC yegukanye irushanwa itegura ku nshuro ya kabiri

Botswana niyo yisabiye ko yakwitabira iri rushanwa mu rwego rwo kwitegura neza imikino yo gushaka itike y'imikino Olympic

Nzayisenga Charlotte yabaye MVP muri iri rushanwa

Abakinnyi begukanye ibihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND