RFL
Kigali

Umugabo yahagaze hejuru y’inzu ajugunya umwana yibyariye hasi kuko bashakaga kumusenyera inzu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/12/2019 12:33
0


Umwana ni umuziranenge kuko aba atazi ikibi n’ikiza, ahora ari mu biganza by’ababyeyi be ari bo bakwiye kumwitaho kuri buri kimwe cyose ndetse bakamurinda ikibi, gusa hari ubwo ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo bagakora ikibi ari byo byabaye kuri uyu mubyeyi w’umugabo wafashe umwanzuro wo kujugunya umwana we



Gutakaza icyizere cy’ubuzima biri mu byabasha gutuma umuntu afata imyanzuro atatekerejeho, uyu mugabo wo muri Africa y’epfo yataye umutwe nyuma yo kubona ko bagiye kumusenyeraho inzu ye, mu rwego rwo kugrango ahagarike abasenyaga inzu ajya hejuru y’amabati ajugunya umwana we hasi

Igikorwa cyo gusenya amazu muri Africa y’epfo ntago cyavuzweho rumwe n’abaturage ariko abashinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo gusenya amazu ari mu kajagari muri iki gihugu, 

Umugabo w’imyaka 38 rero yabonye barimo gusenya inzu ye biramurenga ahitamo gufata umwana we w’umukobwa ufite umwaka umwe, amuzamukana hejuru y’inzu ngo arebe ko batamusenyeraho inzu ye abereka ko agiye kujugunya umwana  hasi


Umwe mu bashinzwe umutekano muri iki gihugu yagerageje kumuhagarika ariko umugabo byari byamurenze ahita arekurira umwana we hasi


Gusa kubw’amahirwe, umwana yahise asamwa n’abashinzwe umutekano bari bari hasi ashyikirizwa nyina w’imyaka 35


Umugabo yahise ajyanwa muri gereza, aza kuburana ashinjwa kugerageza kwica umwana we icyakora aza kugirwa umwere

Src: Metro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND