Umwana ni umuziranenge kuko aba atazi ikibi n’ikiza, ahora ari mu biganza by’ababyeyi be ari bo bakwiye kumwitaho kuri buri kimwe cyose ndetse bakamurinda ikibi, gusa hari ubwo ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo bagakora ikibi ari byo byabaye kuri uyu mubyeyi w’umugabo wafashe umwanzuro wo kujugunya umwana we
Gutakaza icyizere cy’ubuzima biri mu byabasha gutuma
umuntu afata imyanzuro atatekerejeho, uyu mugabo wo muri Africa y’epfo yataye
umutwe nyuma yo kubona ko bagiye kumusenyeraho inzu ye, mu rwego rwo kugrango
ahagarike abasenyaga inzu ajya hejuru y’amabati ajugunya umwana we hasi
Igikorwa cyo gusenya amazu muri Africa y’epfo ntago cyavuzweho rumwe n’abaturage ariko abashinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo gusenya amazu ari mu kajagari muri iki gihugu,
Umugabo w’imyaka 38 rero yabonye
barimo gusenya inzu ye biramurenga ahitamo gufata umwana we w’umukobwa ufite
umwaka umwe, amuzamukana hejuru y’inzu ngo arebe ko batamusenyeraho inzu ye abereka ko agiye kujugunya umwana hasi
Umwe mu bashinzwe umutekano muri iki gihugu
yagerageje kumuhagarika ariko umugabo byari byamurenze ahita arekurira umwana
we hasi
Gusa kubw’amahirwe, umwana yahise asamwa n’abashinzwe umutekano bari bari hasi ashyikirizwa nyina w’imyaka 35
Umugabo yahise ajyanwa muri gereza, aza kuburana ashinjwa kugerageza kwica
umwana we icyakora aza kugirwa umwere
Src: Metro
TANGA IGITECYEREZO