RFL
Kigali

BAL 2020: Amakipe 12 arimo Patriots BBC azakina imikino ya nyuma ya BAL 2020 yamaze kumenyekana-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2019 10:38
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hasojwe ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa Leaue (BAL), hahise hanamenyekana amakipe atatu yiyongera ku yandi 9 yari yaramaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL 2020, Patriots isoza ari iya mbere muri iki cyiciro mu mukino witabiriwe na Perezida Kagame.



Ikipe ya Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique yabaye ikipe yabonye itike bwa nyuma yiyongera ku makipe 11 yari yaramaze gukatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL 2020, ikaba yabigezeho nyuma yo gutsinda City Oilers yo muri Uganda amanota 74-57, mu gihe Patriots yo mu Rwanda yoje iki cyiciro iri ku mwanya wa mbere nyuma yo kwisasira ikipe ya GNBC yo muri Madagascar.

Patriots yahuriye na Gendarmerie Nationale Basketball Club ’G.N.B.C’ yo muri Madagascar ku mukino wa nyuma, aya makipe  yombi akaba yari yaramaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL, maze Patriots BBC ibyitwaramo neza iyitsinda amanota 94-63 mu mukino warebwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Kagame Paul.

Uretse umukino wa nyuma yitabiriye, Perezida Kagame yitabiriye umukino wahuje Patriots na GNBC wasozaga imikino yo mu tsinda rya mbere, uwo mukino warangiye Patriots BBC itsinze GNBC amanota 94 kuri 88. Uwo munsi kandi, ni nabwo habaye umuhango wo kumurika ikirango cya Basketball Africa League ( Logo).

Nyuma y’umukino wa nyuma, abakinnyi ba Patriots BBC basuhuje Perezida Kagame, mu rwego rwo kumushimira imbaraga n’urukundo yaberetse muri iyi mikino yose. Perezida Kagame kandi yasuhuje abakinnyi ba GNBC berekanye guhatana n’umukino mwiza cyane muri iri rushanwa.

Undi mukino wabaye wari unakomeye mu gushaka ikipe ya Gatatu yagombaga gukurikira Patriots BBC na GNBC, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique yabonye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda City Oilers yo muri Uganda amanota 74-57.

Dore amakipe 12 azakina imikino ya nyuma ya BAL 2020:

AS Douanes (Senegal)

AS Police (Mali)

AS Sale (Marroc)

GNBC (Madagascar)

GS Petroliers (Algeria)

FAP (Cameroun)

Ferroviario (Mozambique)

Patriots (Rwanda)

Petro de Luanda (Angola)

Rivers Hoopers (Nigeria)

Union Monastir (Tunisia)

Zamalek (Egypt)

Imikino ya nyuma ya Basketball African League biteganyijwe ko izatangira muri Werurwe isozwe muri Nyakanga 2020 i Kigali n’ubundi muri Kigali Arena.


Wari umukino ukomeye wo gushaka ikipe ya mbere hagati y'amakipe yari yamaze gukatisha itike


Patriots BBC yatsinze GNBC ku nshuro ya kabiri muri iri jonjora rya kabiri


Patriots BBC yatanze noheli n'ubunani ku banyarwanda, ibaha ibyishimo muri iri rushanwa


Perezida Kagame Paul yitabiriye uyu mukino



Perezida Kagame asuhuzanya n'abafana bari bitabiriye uyu mukino




Perezida Kagame asuhuzanya n'abakinnyi ba Patriot BBC abashimira akazi gakomeye bakoze



Perezida Kagame asuhuza abakinnyi ba GNBC



Ferroviario yabaye ikipe ya 12 ikkatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND