Kigali

Riderman yasubije abashatse kumutinyisha Bushali uri mu bahagaze neza muri iyi minsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2019 15:35
5


Abakunzi b'umuziki n'abawukurikiranira hafi muri iyi minsi bahuriza ku musore Hagenimana Jean Paul wiyise Bushali nk'umwe mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda ndetse bafite igikundiro kidasanzwe by'umwihariko mu rubyiruko.



Bushali ni izina ritamaze igihe mu matwi y'abanyarwanda ariko iyo urebye urwego rw’umuziki we n’ibihangano bye hari abadatinya kuvuga ko urwego ariho kuri ubu rugereranywa n'urwa bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye nka Gatsinzi Emery [Riderman] n'abandi.

Uyu musore yinjiranye injyana nshya imenyerewe nka Trap ariko iri mu Kinyarwanda (Kinya Trap). Imyitwarire ye, amagambo agize indirimbo ze, inkweri ku mutwe [Ubu zarogoshwe kuko yari amaze iminsi afungiye gukoresha ibiyobyabwenge] n’ibindi byatumye yigarurira urubyiruko muri iyi minsi.

Yafunguwe yakirizwa kuririmba mu isozwa ry’ibitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ byateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda. Ibi bitaramo byasojwe kuwa 20 Ukuboza 2019 aho umushyitsi Mukuru yari Magnom ukomoka muri Ghana wari utaramiye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Iki gitaramo cyaririmbyemo Social Mula, Bushali ndetse na Riderman bishimiwe mu buryo bukomeye bifashishije umuziki wa ‘Live’.

Bamwe mu bafana bitabiriye iki gitaramo n’abandi barebye amashusho y’uko Bushali yitwaye muri iki gitaramo binyuze kuri konti ya Nzeyimana Lucky bashimagije Bushali bavuga ko yitwaye neza kuri stage kurusha abandi bahanzi.

Ukoresha amazina ya Dealer2flames kuri instagram, yanditse avuga ko igihe cya Bushali kigeze kandi ko bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bazibagirana ndetse ko mu gitaramo yarushije Riderman. Uwitwa Salvi Aime we yavuze ko abafana bikubuye baragenda Bushali asoje kuririmba.

Ni mu gihe uwitwa m-paccu-kaylover yagiriye inama Riderman yo kwitonda ‘kuko Bushali ari we ugezweho’. Mu gusubiza, Riderman yamubwiye ko kuba Bushali bahuriye ku meza y’umuziki bitamuteye ubwoba ahubwo ko ari ‘ubwuzu’.

Yavuze ko muri we amahoro n’urukundo biganje kandi ko nta hangana riri hagati ye na Bushali kuko bose barira ku meza amwe.

Riderman yagize ati “Umuziki ni nk’imeza yuzuyeho amafunguro, biryoha bisangiwe…kuba yaza ku meza ntibiteye ubwoba ahubwo biteye ubwuzu,”

Riderman na Bushali bahuriye mu gitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ bazanahurira mu gitaramo ‘East African Party 2020’ kizaba, kuwa 01 Mutarama 2020 mu nyubako ya Kigali Arena iri iruhande rwa Sitade Amahoro.

Bushali amaze iminsi akunzwe n’urubyiruko cyane cyane bitewe n’iyi njyana ya ‘kinya-trap’, anaherutse gushyira hanze Album yise ‘Ku gasima’.


Riderman yavuze ko nta bwoba atewe na Bushali kuko bahuriye ku meza y'umuziki

Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo 'Izihirwe na Muzika'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Babou martial5 years ago
    Abanyarwanda muransetsa pe, ubu se ko uwo bushari ataherukaga kuririmba no kugaragara kuri stage mwumvaga ari bunganye na riderman umaze amezi 2 ahora yiyereka abanyarwanda????
  • Dsp5 years ago
    Kabisa Rider n umuntu w umugabo, reka abavuga bavuge, Bushali naze nawe arakenewe , n undi wese ushoboye aze atwereke ibyo ashoboye. Tuzabakurikirana bose bapfa kudushimisha
  • roger5 years ago
    umusa komerezaho tukurinyuma
  • Janvier Uwase5 years ago
    Ariko abantu tuzi gushyushya ibintu koko,ngaho nimushyushye uwo Bushari wanyu jyewe nemezako akibura byinshi nibura ngo agere aho Riderman ageze ubundi azamure amajeke ahite abura burundu.Bushari namugira inama yogukora Cyane atitaye kubavuga kandi ikinyabupfura imbere. Riderman nawe numusazaza nakomeze yitwareneza.
  • maniriho emmyanuwer5 years ago
    gukunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND