Impamvu yo kugira ngo
ibifungo by’ishati y’umugore cyangwa umugabo ku mpande zitandukanye byahereye
na cyera ariko bimeze kuko bifite amateka nk'uko Melanie M.Moore washinze
uruganda rukora amashati y’abagore abivuga aho agira ati:"Igihe ibifungo byazaga hari mu kinyejana cya 13, byasaga
nk'aho haje iterambere rihambaye kandi ibi bifungo byari binahenze ". Akomeza
avuga ko:"Abagore b’abaherwe muri icyo gihe batiyambikaga ,ahubwo bambikwaga n’abakozi
babo b’abakobwa ".
Kubera ko abantu benshi
bakoresha akaboko k’indyo biraborohera cyane gufungira undi muntu ibifungo by’ishati
cyane cyane iyo ari umugore kuko ibifungo by’ishati aba yambaye biba biri ibumoso.
Indi mpamvu ibifungo
by’amashati y’abagore n’abakobwa biba ibumoso ni ukubera ko abagore akenshi
baterura abana bakoresheje akaboko k’ibumoso, akaba ariyo mpamvu bakenera
gukoresha akaboko k’iburyo bafungura ishati ngo babone uko bonsa.
Impuguke mu by’amateka zitekereza ko abantu bazi impamvu ibifungo
by’ishati y’umugabo biba ku ruhande rw’iburyo, ariko impamvu rusange yabyo ari uko byakozwe muri ubu buryo kubera ko abagabo babaga bitwaje intwaro. Chloe
Chapin inzobere mu bijyanye n’imideli avuga ko uramutse ufite imbunda mu ishati byakorohera
kuyikuramo ukoresheje akaboko k’iburyo.
Mbere y’ikwirakwira
n’ikoreshwa ry’imbunda ku mugabane w’Uburayi, impamvu yo kuba ibifungo
by’amashati y’abagabo biri iburyo yari itandukanye n’iyo tubonye haruguru,
ahubwo byaterwaga n’uruhande babaga bari
bukuremo inkota bitwaje kuburyo
buboroheye. Nkuko inkota abagabo cyangwa abasore babaga bitwaje yabaga iri ku
ruhande rw’ibumoso kuburyo bayikura mu rwubati bakoresheje akaboko k’iburyo.