RFL
Kigali

Healing Worship team yatumiye Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Alarm na Gisubizo mu gitaramo kizaba kuri Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2019 15:07
1


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo kuri Noheli gihuriza hamwe abaririmbyi batandukanye kandi bakunzwe mu muziki wa Gospel. Kuri Noheli y'uyu mwaka, ni kuvuga kuri uyu wa Gatatu tariki 25/12/2019 muri Kigali hazabera igitaramo gikomeye cyiswe 'Christmas Celebration Live Concert'.



Ni igitaramo cyateguwe n'itsinda Healing Worship Team rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Nguwe Neza, Icyo Ngusaba, Mwami icyo wavuze, Amba Hafi, Nta Misozi n'izindi. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri Dove Hotel kuva saa cyenda z'amanywa. Bateguye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye bavuye muri Kenya aho bakoreye igitaramo cy'imbaturamugabo.

Healing Worship Team izaba iri kumwe na Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Pastor Aaron Ruhimbya uyobora Evangelical Restoration church Kimisagara ari na we uzigisha ijambo ry'Imana. Healing WT yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n'abakristo kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo.


Healing WT yateguriye abakunzi bayo igitaramo kuri Noheli

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuri Noheli yamaze kugera hanze. Kugura itike mbere y'uko iki gitaramo kiba, mu myanya isanzwe ni 3,000Frw, naho mu myanya y'icyubahiro (VIP) yaba kuyigura mbere y'igitaramo ndetse no kuyigura ku munsi y'igitaramo, ni 10,000Frw bakanaguhamo impano ya interineti yihuta (4G) y'ukwezi ya Mango ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe Table yo muri VVIP y'abantu umunani igura 120,000Frw.

Mu gihe iminsi yegereje ngo iki gitaramo kibe, amatike ari kuboneka hirya no hino muri Kigali ari ho; Zion Temple Gatenga, Calvary Ministry-Remera, Fousquare Gospel church Kimironko, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Power of Prayer church Kabeza, Bethesda holy church Gisozi, Camellia Coffe Chic, Camellia Coffe Kisimenti, Camellia Coffe UTC, T2000 Supermarket Mango shop, 4G Square Pension Plaza, Mango 4G KCT shop na Mango 4G Remera Corner.


Prosper Nkomezi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Urarinzwe' azaririmba muri iki gitaramo


Bosco Nshuti wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018 azaririmba muri iki gitaramo


Alarm Ministries yatumiwe muri iki gitaramo


Gisubizo Ministries izaririmba muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Mango icuruza internet yihuta ya 4G ndetse na Konka. Eric Niyomugabo wari uhagarariye Mango yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Healing Worship Team ari ukugira ngo bifatanye n'abakunzi bayo n'abakristo bose muri rusange kwizihiza ivuka rya Yesu. Yavuze ko amarembo akinguye no kubandi baririmbyi kuko biteguye gukorana nabo.

REBA HANO 'NGUWE NEZA' YA HEALING WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndungutse Edouard4 years ago
    Imana izabane namwe kndi izabambike imbaraga zayo





Inyarwanda BACKGROUND