RFL
Kigali

"Birambabaza iyo umubyeyi avuze ngo nabuze umwanya w’umwana, ese wamubyariye iki?” Soeur Uwamariya Immaculee

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/12/2019 16:40
0


Icyo umwana aburiye mu rugo burya kukibonera ahandi biragorana, iyo umwana abonye urukundo abasha kuzakunda umuryango we w’ahazaza kuko nawe yaruhawe ariko umwana nabura urukundo na we ntazarutanga kuko ntarwo yabonye.



Ibi byavugiwe mu nama y’igihuguy’umushyikirano imaze iminsi ibiri ibera i Kigali ku nshuro yayo ya 17, bitangazwa na Soeur UWAMARIYA Immaculee mu kiganiro cyavugaga ku gushishikariza imiryango kudatezuka mu kwishakamo ibisubizo. Abatanze ibiganiro ni Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirahabimana Soline, Sr. Immaculée Uwamariya, washinze "Famille Esperance" na Florence Mukantaganda, umujyanama w'Ubuzima.

Muri iki kiganiro, Sr Uwamariya yagarutse ku kuba ababyeyi bakwiye kugira uruhare runini mu burere bw’abana babo aho kubatererana. Aha ni ho yatangarije ko bimubabaza cyane kumva umubyeyi avuga ko yabuze umwanya w'umwana we. Yagize ati "Birambabaza iyo umubyeyi avuze ngo nabuze umwanya w’umwana, ese wamubyariye iki?” 

Akomeza avuga ukuntu ahura n’abasore n’inkumi bashaka kubaka urugo, hari ushushanya uwo bazabana ukumva ni umumarayika, akamushushanya atyo atarubaka ijuru, aha bishatse kuvuga ko bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo urugo ruzabe rwiza babashe no kurera abana babo neza bityo babe mu muryango bifuza. Ati” Hari n’abashyingirwa kuko ababyeyi babo babashyizeho igitutu, bashaka andi maboko, imyaka yabajyanye, byose n'uko hari ababyeyi gito bavuga ko batakibonera umwanya abana”

Ngo ibi rero bituma urubyiruko rubona ingo zisenyuka buri munsi rugafata umwanzuro ruvuga ko rudakwiye kwiturikirizaho igisasu bagahitamo kwigumira uko bari, bashaka bakabyara abana hanze ariko badashinze ingo zizabateza ibibazo. Ati” Birababaje kubona umwana ajya gutaha avuye ku ishuri akakubwira ngo umubarize aho azataha kuko yasize ababyeyi be bagiye gutandukana. Kubyara umwana utazabonera umwanya ngo umuhe uburere ntacyo byaba bimaze."

Soeur UWAMARIYA Immaculee amaze kubona ibi bibazo byose bibera mu muryango ni bwo yiyemeje gushinga umuryango yise 'Famille Esperence' uzafasha imiryango ifitanye ibibazo.


Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 17 yasojwe kuri uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND