RFL
Kigali

Perezida Kagame yamuritse ikirango cya BAL, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/12/2019 11:39
0


Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamuritse ku mugaragaro ikirango cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.



Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa) Anibal Manave, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi bashyitsi batandukanye.

Muri uyu muhango Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ku bw’igitekerezo cyiza cyo gushyiraho irushanwa rihuza amakipe ya Afurika (Basketball Africa League – BAL ).

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiriye kubyaza amahirwe iri rushanwa rihuza amakipe ya Afurika. Yagize ati "Basketball Africa League ni irushanwa ryaziye igihe aho urubyiruko rwa Afurika rugomba kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye."

Yakomeje ashima Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika ku bw’imikoranire myiza rifitanye n’u Rwanda. Yashimiye kandi Masai Ujiri uyobora ikipe ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Toronto Raptors, akaba n’umuyobozi w’itsinda ryitwa Giants of Africa rigizwe n’abakomoka ku mugabane wa Afurika banyuze muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (NBA) akaba ari na we warishinze.

Icyo Perezida Kagame yashimiye  Masai Ujiri ni uko  yitaye kandi ari gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kugaragaza impano z’abakiri bato ndetse n’ibitekerezo yahaye u Rwanda.

Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho kugira ngo ritange akazi ku rubyiruko rwa Afurika ndetse no gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika .

Mu Rwanda hari kubera ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya BAL 2020, aho mu Mujyi wa Kigali hahuriye amakipe umunani yo mu gace k’Iburasirazuba.

Mu makipe umunani ari i Kigali, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yashyizwe mu itsinda A hamwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.

Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.

Mu makipe umunani yo mu Burasirazuba ari i Kigali hazavamo atatu ya mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa BAL, guhera muri Werurwe 2020. Iyi mikino izahuza amakipe 12 izabera mu mijyi irimo Cairo (Misiri), Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Maroc) na Monastir (Tunisia).

U Rwanda ni rwo ruzakira BAL Final 4 (izahuza amakipe ane mu cyiciro gisoza) n’Umukino wa nyuma byombi bizakinirwa i Kigali mu mpera za 2020.


Perezida Kagame yashimye ubufatanye buri hagati ya FIBA Afrique, NBA n'u Rwanda


Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gutegura ahazaza binyuze mu mahirwe ruhabwa


Umukuru w'igihugu yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe


Umukuru w'igihugu yashimiye Masi Ujiri ufasha urubyiruko kugaragaza impano muri uyu mukino


Hamuritswe ikirango cy'irushanwa rya BAL


Ukaba ari umuhango wari witabiriwe n'abantu benshi bari banategereje umukino wa Patriots na GNBC


Ni umuhango witabiriwe cyane


Kigali Arena yari yakubise yuzuye

AMAFOTO: Village Urugwiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND