Kigali

USA: Jay Cube Yussuf ugeze kure ategura Alubumu ye yashyize hanze indirimbo nshya yise "Niyo Sibo"

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/12/2019 7:55
0


Umuraperi Jay Cube Yussuf ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Niyo Sibo' . Uyu muhanzi akunze kuririmba ku ndirimbo zitanga ubutumwa ku bantu. Igitandukanya iyi ndirimbo ye nshya n'izabanje, akangurira abakobwa gukunda abahungu bafite intego.



Mu ndirimbo Niyo Sibo uyu muraperi Jay Cube Yussuf agaruka ku rukundo rwamenyekanye hagati ya Sano na Cadette, aha yifashishije uru rugero agira inama abakobwa gushishoza mbere yo ukundana.

Mugenzi Jacque wahisemo gukoresha amazina Jay Cube Yussuf amaze imyaka 3 ari gukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan. Indirimbo ze nyinshi azikora mu njyana ya Hip-hop na Afro trap.Muri Gashyantare Jay Cube Yussuf ateganya kuzamurika Alubumu ye mu gitaramo azakorera muri Amerika, ndetse ikindi gitaramo yifuza kuzagikorera mu Rwanda.

Umuraperi Jay Cube Yussuf amaze kugira indirimbo 8 harimo Najye nzaka, My Life, Urugendo, Sinkwanga, Urugamba, Agahigo , Ba Maso na Niyo Sibo yashize hanze uyu munsi. Jay Cube Yussuf umaze imyaka 5 muri Amerika avuga ko yahisemo inzira nziza yo gukora umuziki yizeye ko itazamutenguha.

Kanda hano wumve indirimbo ya Jay Cube Yussuf








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND