RFL
Kigali

Rayon Sports ikomeje gukaza imyitozo yitegura umukino wa APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2019 18:26
2


Rayon Sports yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, ukaba uzabera kuri Stade Amahoro, Rayon Sports ivuga ko biyoroheye cyane bigendanye n’ikibuga isanzwe ikoreraho imyitozo cyo mu Nzove, kuri ubu ikomeje imyitozo y'imbaraga yitegura APR FC.



Uyu mukino benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bagereranya na El Classico, wimuriwe kuri Stade Amahoro mu gihe ubwo gahunda ya shampiyona yasohokaga mu mpeshyi y’uyu mwaka byari biteganyijwe ko uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iki kibuga cy’ubwatsi kikaba gisa neza n’icyo Rayon Sports ikoreraho imyitozo.  Bityo bakabibonamo nk’iturufu ya mbere kuko bazakinira ku bwatsi kandi bakaba ari bwo banitorezaho, abakinnyi bari gukora imyitozo yiganjemo amayeri azabafasha ku mukino wa APR FC ndetse no kwiga kuri buri kimwe cyose cyabafasha kuzatahukana amanota atatu ku wa Gatandatu.  

Mu bakinnyi bari mu myitozo haragaragaramo Nizeyimana Mirafa utarakinnye umukino Rayon Sports yanyagiye mo Mukura VS 5-1 kuko yari yujuje amakarita atatu y’umuhondo mu mikino ya shampiyona, gusa ariko Rugwiro Herve wari wagize ikibazo agafatwa kubera ibyangombwa we ntaragaragara mu myitozo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Javier Martinez utoza Rayon Sports yavuze ko biteguye neza. Ati” Turiteguye neza, tuzi agaciro k’uruya mukino atari kuri twe gusa cyangwa ubuyobozi ahubwo no ku bafana ni umukino uba ufite igisobanuro cyihariye. Ubu nta mvune, ntakibazo gihari. 11 bazabanzamo nzabamenya ku wa kane cyangwa ku wa 5. Ubu turakomeza gukora cyane twiteguye...”

Mu mikino 14 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports ifite amanota 31 ikaba iri ku mwanya wa kabiri, ikarushwa na APR FC ya mbere amanota atatu. Nitsinda umukino w’umunsi wa 15 izakinamo na APR FC, Rayon Sports izasoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona n’ubwo yazaba inganya amanota na APR FC.


Ndizeye Samuel uhagaze neza muri iyi minsi ushobora no gukina umukino wa APR ku nshuro ya mbere


Iranzi Jean Claude yiteguye guhangana n'ikipe yamwirukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TWAMBAZIMANA Justin4 years ago
    Ni justin kirehe ndi umufana wa reyonsportfc ,reyon4 na ho apr1
  • TWAMBAZIMANA Justin4 years ago
    NDI FATAHOSE Justin 4bya reyonsport kuri 2 by apr asante sana





Inyarwanda BACKGROUND