Rayon Sports yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, ukaba uzabera kuri Stade Amahoro, Rayon Sports ivuga ko biyoroheye cyane bigendanye n’ikibuga isanzwe ikoreraho imyitozo cyo mu Nzove, kuri ubu ikomeje imyitozo y'imbaraga yitegura APR FC.
Uyu
mukino benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bagereranya na El Classico, wimuriwe kuri Stade Amahoro mu gihe ubwo gahunda ya shampiyona
yasohokaga mu mpeshyi y’uyu mwaka byari biteganyijwe ko uzabera kuri stade ya
Kigali i Nyamirambo.
Iki
kibuga cy’ubwatsi kikaba gisa neza n’icyo Rayon Sports ikoreraho imyitozo. Bityo bakabibonamo nk’iturufu ya mbere kuko
bazakinira ku bwatsi kandi bakaba ari bwo banitorezaho, abakinnyi bari gukora
imyitozo yiganjemo amayeri azabafasha ku mukino wa APR FC ndetse no kwiga kuri
buri kimwe cyose cyabafasha kuzatahukana amanota atatu ku wa Gatandatu.
Mu
bakinnyi bari mu myitozo haragaragaramo Nizeyimana Mirafa utarakinnye umukino
Rayon Sports yanyagiye mo Mukura VS 5-1 kuko yari yujuje amakarita atatu
y’umuhondo mu mikino ya shampiyona, gusa ariko Rugwiro Herve wari wagize
ikibazo agafatwa kubera ibyangombwa we ntaragaragara mu myitozo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Javier Martinez utoza Rayon Sports yavuze ko biteguye neza. Ati” Turiteguye neza, tuzi agaciro k’uruya mukino atari kuri twe gusa cyangwa ubuyobozi ahubwo no ku bafana ni umukino uba ufite igisobanuro cyihariye. Ubu nta mvune, ntakibazo gihari. 11 bazabanzamo nzabamenya ku wa kane cyangwa ku wa 5. Ubu turakomeza gukora cyane twiteguye...”
Mu
mikino 14 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports ifite amanota
31 ikaba iri ku mwanya wa kabiri, ikarushwa na APR FC ya mbere amanota atatu.
Nitsinda umukino w’umunsi wa 15 izakinamo na APR FC, Rayon Sports izasoza igice
kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona n’ubwo yazaba inganya
amanota na APR FC.
Ndizeye Samuel uhagaze neza muri iyi minsi ushobora no gukina umukino wa APR ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO