RFL
Kigali

Magnom yavuze ku ndirimbo yakoranye na DJ Pius na Charly & Nina zimaze imyaka zitegerejwe

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/12/2019 18:37
0


Umuhanzi wo muri Ghana, Magnom uri mu Rwanda mu rwego rwo gusoza ibitaramo bya MTN Izihirwe yakomoje ku ndirimbo yakoranye n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Charly na Nina na DJ Pius zimaze igihe kinini zitegerejwe n’abantu benshi.



Mu mpera z’umwaka wa 2017 umuhanzi wo mu Ghana Magnon wari ukunzwe cyane mu ndirimbo yitwa “My Baby”, yataramiye  mu Rwanda ahava  afashe amajwi y’indirimbo yakoranye na DJ Pius itunganyijwe na Pastor P.

Nyuma y’aho Charly na Nina bagiye muri Ghana ndetse bakorana indirimbo n’abahanzi baho barimo umukobwa witwa Mzee V na Magnon. Imyaka iyinga ibiri irashize abanyarwanda bategereje izi ndirimbo ariko nta kanunu kazo kugeza ubu.

Kuri ubu Magnon ari mu Rwanda, aho yitabiriye igitaramo cyo gusoza Poromosiyo ya MTN Izihirwe kizaba kuri uyu wa Gatanu muri parikingi ya Sitade Amahoro i Remera guhera saa munani z’amanywa. Azafatanya n’abahanzi batandukanye barimo Riderman, Bushali, Social Mula, na DJ Marnaud.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Magnon yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kandi ko yiteze ko abanyarwanda bazamwishimira nk’uko babikoze, nawe kandi ngo yazanye imbaraga nyinshi n’umuziki mwiza.

Abajijwe ku mishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi b’abanyarwanda ariko ntijye hanze, Magnom yavuze ko indirimbo yakoranye na DJ Pius yo itarajya hanze kugeza n’ubu.

Ati “DJ Pius twakoranye indirimbo kwa Pastor P ubwo nazaga mu 2017 ntabwo irasohoka ndetse Charly na Nina baje muri Ghana dukora indirimbo yo iri hanze, yitwa “Don’t Worry”.

Iyi ndirimbo yumvikanamo gusa ijwi rya Charly ntabwo yigeze imenyekana haba mu Rwanda cyangwa ngo muri Ghana kuko imaze kurebwa inshuro zitageze no ku bihumbi bibiri.

Magnom yavuze ko mu mishinga ateganya kuva mu Rwanda akoze harimo no gufata amashusho byanashoboka akaba yakorana indirimbo na Social Mula yakunze uburyo yakozemo indirimbo ye yitwa Yayobye.

Igitaramo cya MTN Izihirwe kizaba kuri uyu wa Gatanu kizatangirwamo ibihembo ku batsinze muri poromosiyo, habe irushanwa ry’abaririmbyi aho uzatsinda azegukana ibihumbi 500 naho mu ba DJs uzatsinda azegukana amafaranga miliyoni.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro ahasigaye hose ni ubuntu.

Magnom yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda

MTN Rwanda yishimiye imigendekere ya Poromosiyo ya Izihirwe

Magnon yazanye n'itsinda ry'abamufasha mu muziki we

Charly na Nina bakoranye indirimbo na Magnom ariko ntiyamenyekana

UMVA INDIRIMBO MAGNON YAKORANYE NA CHARLY NA NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND