RFL
Kigali

Ebola: Kwikingiza ni ubushake nk'uko no mu kwivuza nta gahato kabamo" Dr.Patrick NDIMUBANZI

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/12/2019 11:58
0


Ministeri y’ubuzima yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwitiriwe gahunda Umurinzi yo gukingira ebola ku bushake mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019 mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo kurwanya no gukumira iki cyorezo mu Rwanda.



Muri ubu bukangurambaga, byari biteganyijwe ko abantu 200 ari bo bahabwa urukingo nyuma yo kwigishwa akamaro karwo bakabyemera, uru rukingo rwatangijwe ku itariki ya 8 Ukuboza mu karere ka Rubavu, ukingirwa ni umuntu wese ubishaka kandi akaba afite imyaka 2 kuzamura uretse ababyeyi batwite.


Ku mpamvu zo kuba uru rukingo rudahabwa abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2 Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima NDIMUBANZI Patrick avuga ko ari uko rukiri mu igeragezwa ati”uru rukingo rwageragejwe ku bantu 6000,  ariko ni urukiko rukiri mu igeragezwa nk’uko twabisobanuye ni yo mpamvu dukomeza gukurikirana abantu igihe kirekire, kubera ko rero rukiri mu igeragezwa ntabwo tuba dushaka guha imiti mishya abagore batwite n’abana bato bakiri munsi y’imyaka ibiri kugirango bakomeze gufata inkingo zisanzwe.” 


Akomeza avuga ko  Iyo umuti ukiri mu bushakashatsi kwikingiza biba ari ubushake buri gihe ati ariko burya n’ubusanzwe  kwivuza  ni ubushake bw’umuntu nta gahato kari mu kwivuza no gufata inkingo, kuko  icyo Minisiteri ikora ari ukwigisha bakaragaraza ibyiza by’urukingo abantu basobanukirwa bakabyemera.

Nyuma yo kugerageza uru rukingo mu bihugu bitandukanye ku isi, bagendeye ku  byemezo byafashwe n’inzobere z’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe, bemeza ko urukingo rwa ebola rukwiye gutangwa mu bice byagaragayemo cyangwa byugarijwe n’icyo cyorezo.


Ni umuhango wabereye ku kigo nderabuzima cya Gihundwe, mu karere ka Rusizi, ababyemeye ku bushake bahawe uru rukingo rwa Ebola nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’uhagarariye ministeri y’ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abahagarariye ishami rishinzwe ubuzima ku isi- OMS, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuva urukingo rwatangira guhabwa abantu ku bushake , ku nshuro ya mbere mu Karere ka Rubavu rumaze guhabwa abantu barenga 700, rukazafasha cyane gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola mu gihugu cy’u Rwanda no mu cy’abaturanyi cya RDC.

Ikindi ni uko uru rukingo ruhabwa mu byiciro bibiri kugirango rube rwuzuye, urwa kabiri umuntu aruhabwa nyuma y’iminsi 56 uhereye igihe yaherewe urwa mbere.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND