Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019 ni bwo mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, bazatora komite nshya isimbura iyeguye yari iyobowe na Aimable Bayingana. Akanama kabishinzwe karangije gushyira hanze abemerewe kwiyamamaza ku myanya itandukanye, barangajwe imbere na Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports.
Murenzi
Abdallah wabaye Perezida wa Rayon Sports
akaba yari umuyobozi ukunzwe cyane, dore ko yanayihesheje igikombe cya
shampiyona yari imaze igihe idatwara bituma ataha imitima y’abafana ba Rayon Sports, kuri ubu afite amahirwe menshi yo kuyobora FERWACY kuko ari umukandida rukumbi wiyamamaza
ku mwanya wa Perezida.
Mu
bakandida bashyizwe hanze n’akanama gategura amatora, uretse ku mwanya
w’umunyamabanga hamwe no kuri Vice Perezida wa mbere, indi myanya igenda igaragaraho
umuntu umwe uhereye kuri Perezida, aho Murenzi Abdallah wahoze ari Mayor wa
Nyanza yiyamaje wenyine.
Mu nteko rusange idasanzwe
iteganyijwe kuba tariki ya 22 Ukuboza 2019, ni bwo abanyamuryango b’iri
shyirahamwe bazaterana ngo batore uwo babona azasimbura Bayingana Aimable
uheruka kwegura we na komite yari ayoboye.
Dore
uko abakandida bateganyijwe:
1.Perezida:
Murenzi Abdallah
2.Visi
Perezida wa 1: Kanamugire Jean Charles & Mukazibera Marie Agnes
3.Visi
Perezida wa 2: Nkuranga Alphonse
4.Umunyamabanga
mukuru: Niyonzima Gildas na Sekanyange Jean Leonard
5.Umubitsi:
Assia Ingabire
6.Abajyanama:
Me Bayisabe Irenée, Karambizi Rabin-Hamin na Geoffrey Karama
Murenzi
Abdallah wayoboye Rayon Sports mu mwaka wa 2013, aho yayifashije kwegukana
shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’imyaka umunani, gusa akaza kuva kuri
uyu mwanya kubera itegeko ry’Umuvunyi ritemereraga abayobozi bo mu nzego za
Leta kubangikanya iyi mirimo n’iyindi, akaza kugaruka muri komite yayo muri
2016, kuri ubu agiye kugaruka muri Siporo nyuma y’igihe yari amaze ayobora
Rwanda Youth Volunteers in Community Policing.
Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports akanayihesha igikombe ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida wa FERWACY
TANGA IGITECYEREZO