RFL
Kigali

Aline Gahongayire agiye kuririmbira kuri Ubumwe Grande Hotel mu gitaramo cyinjiza abantu muri Noheli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2019 17:26
0


Umuhanzikazi Aline Gahongayire [Alga-Love] ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ndanyuzwe' ageze kure imyiteguro y’igitaramo cy’uburyohe agiye gukorera kuri Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, cyinjiza abantu muri Noheli y’uyu mwaka wa 2019.



Iki gitaramo kizaba kuwa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2019 kuri Ubumwe Grande Hotel, guhera saa mbili z’ijoro (20h:00’) kugera saa sita z’ijoro (24h:00’). Ni kimwe mu bitaramo byagutse umuhanzikazi Aline Gahongayire akorera kuri Ubumwe Grande Hotel.

Iki gitaramo ‘Christmas Eve’ gitegurwa na Ubumwe Grande Hotel mu murongo wo gufata neza abayigana ndetse n’abantu bose bakunda kunezerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ni ku nshuro ya kabiri Aline Gahongayire agiye gukorera iki gitaramo kuri Ubumwe Grande Hotel. Avuga ko ari igitaramo gifasha benshi kwizihirwa n’umugoroba bitegura umunsi wa Noheli.

Yavuze ati “Ni igitaramo gitegurwa na Ubumwe Grande Hotel ku bwo kwishimana n’abakiliya babo ndetse n’abantu bose muri rusange bakunda kunezerwa. Tuba dufite umugoroba mwiza aho tubaririmbira bakanezerwa tubinjiza muri Noheli.”

Ubumwe Grande Hotel ifite amacumbi meza, ibyumba by’inama, amafunguro ateguranwe ubuhanga n’ibindi.

Aline Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Niyo yabikoze’, ‘Warampishe’, ‘Ntabanga’, ‘Ndanyuzwe’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze igihe ndetse batwaye n’amashimwe atandukanye mu muziki.

Yanamuritse Album ‘New Woman’ iriho indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi. Indirimbo nyinshi ziriho zakozwe na Ishimwe Clement Karake wa Kina Music. Uzasangaho indirimbo nka ‘Warampishe’, ‘Ni yo yabikoze’, ‘Iyabivuze’, ‘Irakora ft TMC’, ‘I see you’ Ft Serge Iyamuremye, ‘I love it’, ‘Nakumbuka’, ‘Yarahabaye’, ‘Ni nde watubuza’, ‘Awesome God’ na ‘Wandemye remix’.

Aline Gahongayire afatanyije na Symphony Band bazaririmbira kuri Ubumwe Grande Hotel binjiza abantu muri Noheli

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NTABANGA' YA ALINE GAHONGAYIRE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND