RFL
Kigali

Bimwe mu bitera umugabo kutagira ubushake mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:18/12/2019 9:57
0


Ikiba kiraje inshinga umugabo/umusore, ni uko umukunzi we anyurwa mu gihe bagiranye imibonano. Ariko, hari igihe usanga umugabo atagira ubushake mu gihe nk’iki, bityo bikaba byatuma imibonano idakorwa, cyangwa se ikaba yagenda nabi bitewe n’uko atagumanye ubushake igihe guhagije. Ese biterwa n’iki?



Mu rurimi rw’ icyongereza bizwi nka ‘Erectile dysfunction (ED)’, bukaba ari uburyo umugabo (umuntu ufite igitsina cy’umugabo) atagira ubushake mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa se igihe yifuje kuba yakora imibonano. Gusa, bigaragara ko iki atari ikibazo gihoraho, kuko n’ibishobora kuba byagitera bidahoraho.

Ikiba kibangamye, si ikibazo umuntu ashobora kuba afite, ahubwo ni uko usanga aba afite ibyiyumviro by’uko adashimisha uwo bakorana imibonano. Impuguke mu bijyanye n’iki kibazo, zigaragaza ko kuba umuntu yatekereza gutya, rimwe na rimwe bivamo kwitesha agaciro, biba mu mpamvu zituma iki kibazo kiyongera cyangwa se ntigishire.

Iki ni ikibazo gishobora kugenda gikurana n’umuntu, ariko imyaka ntaho ihurira n’iki kibazo. Ese ubundi impamvu zacyo n’ ink’ izihe? Impamvu z’iki kibazo zishobora kuba zaterwa n’ibintu bigaragara nk’indwara (physical), cyangwa se kikaba cyaterwa n’izindi zitagaragara bishingiye ku mikorere y’ubwonko bwawe (psychological), cyangwa se byose bikaguhuriraho icyarimwe.

Izikunze kugarukwaho harimo: Kunywa ibisindisha byinshi cyane, guhora ibintu byinshi biguhugije (stress), umunaniro uhoraho, kugira impungenge cyane (anxiety). Gusa, bumwe mu bushakashatsi bugaragaza ko ‘stress’ igira uruhare runini mu kongera/gutera iki kibazo ku bantu bageze mu myaka y’ubukure.

Izindi mpamvu zishobora gutera iki kibazo, urubuga Healthline rugaragaza ko habonekamo: diyabete (diabetes), umubyibuho ukabije, ibibazo by’impyiko, ibibazo mu kuryama, kwangirika kw’imijyana y’amaraso, kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kuba ufite/ikoresha ibikungahaye ku bibyibushya cyangwa byiganjemo amavuta ‘cholesterol’, kuba ufite imisemburo iri ku rwego rwo hasi ya ‘testosterone’, kuba ukunze kunywa isigara cyane, gukoresha ibisindisha cyane, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Izo, ni zimwe mu mpamvu wavuga ko zigaragara (physical). Gusa, ntabwo bivuze ko abantu bose baba bafite kimwe cyangwa byinshi muri ibi yaba afite n’ ikibazo cyo kutagira ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Izindi mpamvu ziza ziyongera kuri izi, zo ni izijyanye n’imikorere yo mu mutwe.

Ntabwo tubitindaho cyane. Ibyo tubona umubiri wacu ukoze biba byaturutse ku bwonko, bwo butanga amabwiriza y’ibigomba kubaho, hanyuma bikaba ntagutinda. Umva uru urgero; ni nk’ uko imirasire y’ urumuri rw’ izuba iboneka mugihe gitoya cyane izuba ritanze amabwiriza yo kumurika.

Iyo rero umuntu afite ibibazo bimutehseje umutwe, cyangwa se utuntu twinshi two guhugiraho (stress), iyo umuntu ahorana impungenge, iyo umuntu atiyumvamo ugushobora ndetse n’ agaciro ke, iyo ufite ‘depression’, n’ ibindi, ibi biba muri bimwe bishobora kubangamira itangwa ry’ ubutumwa buva ku bwonko butegeka umwanya mwibarukiro w’ umugabo ko wagira ubushake.

Nko kuri rwa rugero twihaye, urumva izuba ritanze imirasire, hanyuma nko mukirere hakaba hapfutse, ntabwo urumuri rwaboneka. Ubwo rero, usanga abantu banyura muri iki kibazo bashobora kwiheba, kandi nyamara ari ikibazo gisaba ko bakuraho ibyo bibangamira itangwa ry’ ubutumwa.

Igikomeye muri ibi, ni uko usanga umuntu hari igihe aba afite ibibazo mu mibanire ye n’ uwo bashakanye cyangwa se bakundana. Iki, nacyo kigaragazwa nk’ ikibazo gishobora gutera ahanini umugabo kuba yajya abura ubushake mu gihe agiye kubonana n’ uwo bashakanye cyangwa se bakundana.

Icyo umuntu ufite iki kibazo akunze gufashwa, harimo gupimwa umuvunduko w’amaraso ye, kuganirizwa n’ impuguke, gufata ibizami by’ inkari ze, ndetse n’ibindi abaganga bashobora kuba babona ko biri ingenzi mu gukemura iki kibazo.

Src: emedicinehealth.com, healthline.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND