RFL
Kigali

Edyzzon na Nasson Solist bakoranye indirimbo "Mu biganza" bakomeye kuri ‘Save the Date’ y’umunyamakuru-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2019 18:21
0


Umuhanzi Tumaine Elyse ukoresha mu muziki izina rya Edyzzon yasohoye amashusho y’ndirimbo nshya “Mu biganza” yakoranye n’umuhanzi Nasson Solist wakunzwe mu ndirimbo ‘Mfite amatsiko’.



Iyi ndirimbo “Mu biganza” yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe Kicukiro kuri Destella yakozwe na Producer the Benjamins, . Ni mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Piano muri Groove Records.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Edyzzon yatangaje ko we na Nasson Solist banzuye gukora iyi ndirimbo “Mu biganza” nyuma y’uko babonye integuza y’ubukwe (Save the Date) bw’umunyamakuru Benjamin Hagenimana uzwi nka Gicumbi n’umukunzi we Delphine Umuhoza.

Muri iyi ndirimbo Naaso yishyira mu mwanya w’umusore ugiye kurushinga akaririmba avuga ko asezeye kubaho ubuzima bw’akavuho ahubwo ko atumbiriye gukurikira inzira imwe. Yumvikanisha ko azakomeza gukunda uyu mukobwa wenyine kandi ko ari isezerano yamuhaye.

Edyzzon aririmba avuga ati ‘Urukundo rwacu menya rutazararangira aha ku Isi no mu bundi buzima ruzakomeza’.”

Twahirwa Theophille [Dj Theo] Umuyobozi wa Real Entertainment, yatangaje ko iyi ndirimbo “Mu biganza” batekerazaga kuyiririmba mu bukwe bwa ‘Gicumbi’ ariko baza kugorwa n’uko indirimbo itabonekeye igihe.

Edyzzon yatangiye muzika mu mwaka wa 2013. Yakuze yiyumvamo impano y’umuziki asoje amashuri yisumbuye aracumbika yisuganya kugira ngo azinjire mu kibuga cy’umuziki yiteguye gukora indirimbo zizanyura abanyarwanda n’abandi.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yasohoye indirimbo ‘Birumvana’. Avuga ko iyi ndirimbo yakunzwe ashingiye ku kuba yaracuranzwe kuri Radio, Televiziyo n’ahandi ndetse ngo n’inshuti ze zagiye zimubwira ko ari inziza.

Yavuze ko ari indirimbo imuteye ishema kuko ari yo iranga urugendo rwe mu muziki. Uyu musore avuga ko afite intego yo gukora muzika ifitiye igihugu akamaro ndetse nawe ubwe muri rusange.

Yavuze ko yifuza no gukora indirimbo zatuma amenyekana no mu mahanga. Ati ‘Ntabwo muzika mpamya ko igomba kurarangira mu Rwanda gusa kuko numva ngomba gukora muzika iri ku rwego mpuzamahanga kandi irimo ubutumwa bwubaka.”

Umuhanzi Edyzzon mu ifatwa ry'amahsusho y'indirimbo 'Mu biganza'

Umuhanzi Nasson Solist na Edyzzon mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Mu biganza'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU BIGANZA' YA EDYZZON NA NAASON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND