RFL
Kigali

Burucaga yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma y’amezi ane ayitoza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2019 9:07
0


Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sport Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga ukomoka mu gihugu cy’uburundi, yahisemo gusezera ku mirimo ye nyuma y’uko iyi kipe imaze iminsi ititwara neza mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Nyuma yo kumara imikino ine yose ikurikiranye nta nota na rimwe iyi kipe ibonamo, dore ko umukino uheruka batsinzwemo na Police FC 3-1 ku Mumena, abafana bagaragaje akababaro bari guterwa n’umusaruro ikipe yabo iri kubona, bamwe ntibanatinye kugaragaza ko impinduka mu batoza zikewe.

Umukino w’umunsi wa 14 muri shampiyona ukimara kurangira, hahise hakorwa inama y’igitaraganya yahuje staff technique ya Kiyovu Sport ndetse n’ushinzwe technique muri iyi kipe ari we Munyandekwe Hussein, bishobora kuba muri iyo nama haravuye umwanzuro ukomeye watumye umurundi Burucaga afata icyemezo cyo gusezera muri iyi kipe yitirirwa Urucaca.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14, yatsinzwe imikino ine yose iheruka guhuramo na Rayon Sports, Marines FC, AS Muhanga na Police FC.

Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko Buruchaga wari umutoza wayo yamaze gusezera ndetse ikipe yakiriye iki cyemezo, aho kuri ubu Ruremesha Emmanuel wari umutoza wungirije ari we usigarana ikipe.

Iyi kipe yashimiye Burucaga ibyo yari amaze kuyigezaho, itangaza ko azayifasha kugura abakinnyi mu gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha rigiye gufungurwa mu minsi iri imbere.

Yagize iti "Ubuyobozi bwa Kiyovu sports bwakiriye ubwegure bw’umutoza mukuru Mugunga Dieudonné Buruchaga, bukaba bumushimira akazi yakoze muri Kiyovu Sports. Ubuyobozi bwa Kiyovu bukaba bwamusabye kubufasha mu kugura abakinnyi. Guhera ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba igiye gutozwa na Ruremesha.’’


Buruchaga yageze muri Kiyovu Sports mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 5 Kanama, aho yari yasabwe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Buruchaga yari yavuze ko mu gihe iyi kipe itabonye abakinnyi beza bashaka ibitego bizagorana ko yongera kubona umusaruro yifuza.

Burucaga abaye umutoza wa karindwi utandukanye n’ikipe ye uyu mwaka nyuma ya Ovambe Olivier wirukanwe na Mukura; Seninga Innocent wasezeye kuri Etincelles FC; Bisengimana Justin wirukanwe na Bugesera FC; Niyongabo Amars wirukanwe na Musanze FC; Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanwe na Gicumbi FC ndetse na Stephen Johansson wasezeye kuri Heroes FC.

Kiyovu Sports izasoza imikino ibanza ya Shampiyona, yakirwa na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 15 uzabera kuri Stade Huye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.

 

Burucaga yafashe umwanzuro wo gusezera muri Kiyovu Sports nyuma y'umusaruro mubi mu mikino 14


Ruremesha Emmanuel wari wungirije Burucaga niwe ugiye gusigara atoza Kiyovu

Kiyovu Sport ntiyatangiye neza umwaka w'imikino wa 2019-2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND