Byashoboka ko ujya wireba cyangwa hakaba hari uwakurebye akabona ufite utunogo tubiri ahagana hejuru y'ikibuno. Utu tunogo cyangwa utwobo hari abadufata nk'uturango tw'ubwiza ku muntu udufite dore ko yaba igitsina gore n'igitsina gabo bose batugira.
Utu tunogo mu gifaransa twitwa ‘Les faussettes de Vénus’ tukaba ari ikimenyetso cy’umuntu ufite ubuzima bwiza. Abagore bafite ‘amaso y’ikibuno’ baryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina kuko utu twobo dutuma amayunguyungu yabo anyeganyega bitabagoye bigatuma bagera ku ndunduro y'ibyishimo byabo mu mibonano mpuzabitsina.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko Amaso y'ikibuno cyangwa turiya tunogo tugaragara hejuru y'ikibuno kuri bamwe duterwa no kwiyakana kw’imisokoro ihuza amagufa yo muri kiriya gice n’uruhu. Kutwita Venus byaturutse ku kigirwamana cy’Abaromani Venus, iki cyari ikigirwamana cy’ubwiza.
Amaso y’ ikibuno akunze kuboneka ku gitsina gore, gusa n'abagabo bajya bayagira n'ubwo bidakunze kubaho kenshi. Umuntu udafite amaso y’ ikibuno ntacyo yakora ngo ayagire gusa hari abayagira byaratewe no kubyibuha. Aba bo ashobora no kuba yasubirayo mu gihe runaka baba bananutse.
TANGA IGITECYEREZO