RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka ADEPR yakiriye ku ruhimbi umukozi w’Imana uturutse mu rindi torero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2019 18:59
0


Bikunze kubaho bakabakira mu mahugurwa, inama cyangwa mu bindi bikorwa bitari ukwigisha, cyangwa banabatumira ntibagaragaze amatorero baturutsemo, gusa kuri ubu ku nshuro ya mbere ADEPR yakiriye ku ruhimbi umupasiteri wo mu rindi torero wabwirije atumiwe n'Ubuyobozi bwa ADEPR.



Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry'ifatiro ryo kubaka Biro (Offices) y'itorero, ADEPR yahaye agatuti Apotre Mignonne arabwiriza nyuma yo kumutumira mu buryo bwemewe n'ubuyobozi bw'iri torero (Official invitation), ibintu bitari bisanzwe muri iri torero. 

Kujya muri ADEPR uri umupasiteri uturutse mu rindi torero (ayo bakunze kwita church/caci) byari bisanzwe biba gusa mu byumba by'amasengesho, mu nama zinyuranye, gusa aha umupasiteri wo mu rindi torero wabaga watumiwe ntabwo ADEPR yajyaga itangaza byeruye aho uwo yaturutse.

Amateka yo kubwiriza muri ADEPR mu buryo bwemewe n'ubuyobozi bw'iri torero, yatangiriye kuri Apostle Mignonne Alice Kabera Umuyobozi Mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries. 

Apotre Mignonne ukunze gusengera ubumwe bw’amatorero ya Gikristo yo mu Rwanda ndetse akaba akunze kuvuga ko ari umu ADEPR udefirije, si ubwa mbere yari asengeye muri ADEPR, gusa ni bwo bwa mbere yagiyeyo afite ubutumire bw’Ubuyobozi bwa ADEPR. 


Ni mu giterane cyiswe “Ariko Mwebweho, Amaboko yanyu ntatentebuke, kuko imirimo yanyu izibukwa“ cyabereye mu Itorero ADEPR, Akarere ka Kicukiro, Paruwasi: Kamashashi, Umudugudu: Kavumu cyabaye kuri iki Cyumweru. Apostle Mignonne yatumiwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, binyuze Mushumba Rev Karasira Silver uyobora ADEPR Paruwasi ya Kamashashi/Kanombe mu Itorero ry’Akarere ka Kicukiro.

Rev Karasira Silver yabwiye InyaRwanda.com ko Apostle Mignonne yagiye muri ADEPR mu buryo bwemewe n’Ubuyobozi bw’Itorero. N’ubwo atabashije kwitabira igiterane Apostle Mignonne yabwirijemo muri ADEPR, Rev Karasira yamutangiye ubuhamya bwiza avuga ko ari umukozi w’Imana. Ati “(...) Bamutumiye kugira ngo abashyigikire ku nyubako bari bafite ariko bari babinsabye ko bashaka kumwakira kandi nanone na we ni umukozi w’Imana urabizi,..”

Muri iki giterane, Abashumba bose ba Paruwasi ya Kamashashi ndeste na ba Mwarimu batandukanye bari bitabiriye uyu muhango. Chorale Philadelphia yo mu Rurembo rw’Intara y’Amagepfo, mu karere ka Nyanza yari ihari mu ndirimbo zayo zitandukanye. Apostle Mignonne Kabera yavuze ku rukundo rukwiye kuranga itorero rya Kristo muri rusange.

Apostle Mignonne yakomereje ku ntego y’umunsi aho yavuze ati “Ba Mose cyangwa abashumba bacyeneye abantu babafata amaboko nka ba Ruth,kugira ngo icyo Imana ibatuma gikoreke apana ababaha ama bisou bakabasezera nka ba Olupa, bakigendera. 2 Ibyo ku ngoma 12:7, 14:10”

Muri iki giterane hatanzwe ubuhamya bw’uko Apostle Mignonne yakomeje kugarura abashumba benshi muri ADEPR bashakaga imibereho mu yandi madini. Abapasiteri bo muri ADEPR baturuste mu ma paruwasi atandukanye bahaye Apostle Mignonne impano bamushimira ku murimo mwiza arimo gukora mu bashumba. Apostle Mignonne yashimiye Imana ku butumire yahawe bwo kubwiriza muri ADEPR.


Apostle Mignonne Kabera ku gatuti ko muri ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND