Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwatangiye ibiganiro n’amakipe yo hanze y’u Rwanda kugira ngo batangire imikoranire, byumwihariko bakaba bahereye mu makipe yo mu Bushinwa, imikoranire ikaba igamije ubufatanye buzatuma iyi kipe ijya gukinirayo imikino ya gicuti ndetse no gutanga abakinnyi mu buryo bworoshye.
Ubu
ni uburyo buzafungurira isoko Rayon Sports ku buryo bweruye mu bihugu
bitandukanye byo hanze, byumwihariko mu bushinwa, iyi kipe yatangiye no
kugurishayo abakinnyi.
Perezida
wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yabwiye urubuga rwa interineti rw’iyi kipe
ko ibi biganiro bigeze kure ndetse biteze ko bizazamura izina ryayo n’umupira
w’u Rwanda muri rusange.
Ati
"Hari amakipe turi mu biganiro. Nibigenda neza, Rayon Sports izajya mu
Bushinwa kwitegurirayo, ikine imikino ya gicuti ibanziriza Shampiyona ndetse
n’ayo makipe azaza mu Rwanda ku buryo bizatuma umupira w’u Rwanda umenyekana ku
rwego mpuzamahanga.’’
Munyakazi Sadate yavuze ko ikigamijwe muri ibi biganiro n’aya makipe yo mu Bushinwa atari ukugurisha abakinnyi nk’uko abenshi babikeka, kuko ibyo batarabyumvikanaho.
Rayon
Sports yatangaje ko ku Cyumweru gitaha, tariki ya 22 Ukuboza 2019, Perezida
wayo Munyakazi Sadate azerekeza mu Bushinwa muri ibi biganiro biri guhuza
impande zombi, aho azajyana na rutahizamu Michael Sarpong.
Sarpong, Umunya-Ghana w’imyaka 23 ukinira Rayon Sports, arifuzwa n’ikipe ya Changchun Yatai Fc yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y’u Bushinwa, bivugwa ko izamutangaho ibihumbi $650.
TANGA IGITECYEREZO