RFL
Kigali

Knowless yaherewe muri Amerika impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2019 9:19
3


Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu (Masters) yaherewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yize muri Kaminuza ya Oklahoma ifite icyicaro mu Rwanda.



 

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Butera Knowless yavuze ko igihe amaze ashakisha impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's], rwari urugendo rutoroshye rwamusabye imbaraga zidasanzwe.

Yagize ati “Ni urugendo rutari rworoshye, rwansabye imbaraga zidasanzwe, rimwe na rimwe numvaga uyu munsi utazagera. Ariko ndashima Imana ko wa munsi wageze kandi ukansigira ibyishimo bidasanzwe. Ndiyumva nk’umwe mu bantu banezerewe bikomeye.”

Knowless yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ‘Business Administration’. Avuga ko icyatumye akomeza kwiga iki cyiciro ari uko yari afite umutima ushaka anagendeye ku mihigo yihaye buzima bwe kandi akumva arashaka kuyesa.

Akomeza avuga ko nta cyatuma ava mu muziki kandi ko ibyo yize byamwongereye ubumenyi bwo ‘gutwara neza ‘business yanjye kurushaho’. Avuga ko umuziki ari akazi nk’akandi ku buryo ibyo yize bizamufasha gukomeza no kugira ubushabitsi bushamikiye ku muziki akora.

Yavuze ko umuntu ahora ashaka kumenya ku buryo nawe anatekereza gushakisha impamyabumenyi y'ikirenga (PHD).

Ati “Dr Butera waba ari umuhigo mwiza ntesheje mu buzima. Bitinde bitebuke nabyo nzabigeraho. Naha ngeze nabibonaga ko bigoye bitewe n’ishingano umuntu aba afite ariko birangiye mbikoze neza na ‘PHD’ nayo mu bihe bya vuba nayo dushobora kuzaganira.” 

Knowless yavuye mu Rwanda, kuwa 11 Ukuboza 2019 ahabwa impamyabumenyi mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri kaminuza ya Oklahoma kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu birori byabereye mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ukuboza 2016 nibwo Knowless yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ULK mu ishami rya 'Finance'

Oklahoma ni Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma, yashinzwe mu mwaka wa 1950. Mu Rwanda ifite icyicaro mu nyubako ya RSSB.

Bamwe mu bagize umuryango wa Knowless bifatanyije na we ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

Knowless ari kumwe n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Oklahoma, John Desteiguer

Ibyishimo bisendereye kuri Butera Knowless wahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

Muri Amerika, Knowless yahahuriye n'abakunzi be benshi bafata ifoto y'urwibutso







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gh4 years ago
    Mumumbwirire aze ansure ndihano CALFORNIAy contact number is 13109448091. Love her very much.
  • Gh4 years ago
    Uwomukobwa ndamukunda ndetse birenze nibyomfite nabimuha ariko nkamubona( nkamuronka) ariko icyongereza cyaramunaniye.
  • Amahirwe solange4 years ago
    Mama or IMANA n,ihabwe icyubahiro mu gusoza kaminuza nziko bishobora bake!komeza ugire amahoro y,IMANA





Inyarwanda BACKGROUND