RFL
Kigali

APR Fc na Bugesera zabonye amanota atatu bigoranye, AS Kigali na Gasogi zigwa miswi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2019 18:51
0

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ibanziriza umunsi wa nyuma w’imikino ibanza muri shampiyona, yarangiye amakipe yari yasuye, APR FC na Bugesera FC abonye amanota atatu bigoranye. AS Kigali inyotewe intsinzi ntiyayibonye mu mukino yabonyemo amahirwe menshi yo kwinjiza ibitego.

Ni umukino watangiye abatoza b’amakipe yombi bafite imibare myinshi, byanatumye uburyohe bw’umukino butagaragara kuko buri wese atifuzaga gukora ikosa ryatuma binjizwa igitego.

Ni umukino utatangiranye imbaraga nyinshi kuko amakipe yombi yamaze iminota myinshi ikinira mu kibuga hagati, ariko uko iminota y’umukino yazamukaga, abakinnyi ku mpande zombi bageragezaga uburyo bwo gtera mu izamu bashaka gufungura amazamu.

Iminota 45 y’igice cya mbere, aya makipe yari ku rwego rumwe kuko yanarangiye amakipe anganya igitego 1-1. 

Nyuma yo kumara iminota itanu Gasogi United isirisimba imbere y’izamu rya AS Kigali, inayirusha gukina neza mu kibuga hagati yabonye uburyo bwo gufungura izamu rya AS Kigali ku munota wa 38, ku burangare bwa bamyugariro b’iyi kipe y’umujyi, Kayitaba Bosco yatsinze igitego cya mbere cya Gasogi United.

Nyuma yo gutsindwa igitego umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana yahise akora impinduka, Nova Bayama asohoka mu kibuga hinjira Nshimiyimana Ibrahim, uyu musore kuva yakwinjira mu kibuga yabangamiye cyane ubwugarizi bwa Gasogi United, ahusha uburyo bubiri imbere y’izamu, ariko ku munota wa mbere mu minota ibiri yari yongeweho, ku mupira waturutse kwa Rusheshangoga Michel, rutahizamu Ibrahim Nshimiyimana winjiye mu kibuga asimbura yishyuye igitego, amakipe ajya mu karuhuko anganya igitego 1-1.

Ku munota wa 44 habayeho gushyamirana hagati ya Herone Scarla wa Gasogi United wari wabonye ikarita y’umuhondo na Benedata Janvier, umusifuzi wari uyoboye umukino Nizeyimana Isiaka afata icyemezo cyo kubaha amakarita atukura bombi basohoka mu kibuga, amakipe yombi asigara afite abakinnyi 10 mu kibuga.

Mu gice cya kabiri cy’umukino AS Kigali yari hejuru cyane dore ko yarushije Gasogi United mu minota 45 yose, haba guhererekanya neza mu kibuga ndetse no kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi ariko uburyo bwabonetse ntibwabyajwe umusaruro.

Abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka ngo barebe ko hari icyahinduka ariko ntibyabahira. AS Kigali yabonye amahirwe menshi imbere y’izamu rya Gasogi United mu minota 45 y’igice cya kabiri ku mipira yatewe n’abakinnyi batandukanye barimo Ibrahim Nshimiyimana na Haruna wakinnye neza igice cya kabiri ariko Gael urindira Gasogi ababera ibamba.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byafashije Gasogi United kujya ku mwanya wa munani ivuye ku wa Cyenda, aho yagize amanota 18, mu gihe AS Kigali yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Heroes 0-1 APR FC

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, wabereye ku kibuga cya Bugesera, aho Heroes yakinaga na APR FC umukino ukarangira ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye intsinzi ku gitego kimwe cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 10 w’umukino.

Gutsinda Heroes byafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 34, mbere yo gukina umunsi wa nyuma usoza imikino ibanza ya shampiyona aho nizakina na Rayon Sports.

Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC

Gicumbi Fc yabanje igitego ku munota wa gatatu ku mukino yakinaga na Bugesera FC wabereye ku kibuga cyo ku Mumena, ibyakurikiye ntibyabaye byiza kuri yo kuko Bugesera Fc yayihindukanye ikava inyuma ikayitsinda ibitego bibiri.

Ku munota wa 45 Rucogoza Djihad yishyuye igitego, naho Murengezi Rodrigue atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 88 w’umukino.

Intsinzi ya Bugesera iyifashije kujya ku mwanya wa karindwi, aho ifite amanota 19.Gicumbi Fc yabanje igitego ku munota wa gatatu ku mukino yakinaga na Bugesera FC wabereye ku kibuga cyo ku Mumena, ibyakurikiye ntibyabaye byiza kuri yo kuko Bugesera Fc yayihindukanye ikava inyuma ikayitsinda ibitego bibiri.

Ku munota wa 45 Rucogoza Djihad yishyuye igitego, naho Murengezi Rodrigue atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 88 w’umukino.

Intsinzi ya Bugesera iyifashije kujya ku mwanya wa karindwi, aho ifite amanota 19.

Igitego kimwe Djabel yatsinze cyafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Dore uko umunsi wa 14 muri ‘Rwanda Premier League’ uzakinwa

Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019

Gasogi United 1-1 AS Kigali

Heroes FC 0-1 APR FC

Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC

Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019

Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)

Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)

Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND