Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye
kuba,dore ko ryatangiye gutegurwa na Kaminuza ya UTB mu mwaka ushize, ndetse
akaba ari yo yegukanye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino mu bagore.
Ikipe y’Igihugu ya Botswana iri kwitegura
imikino y’akarere ka gatandatu (Zone VI), yasabye ko yakwitabira iri rushanwa,
maze iremererwa.
Mu makipe yamaze kwemeza ko azitabira
irushanwa ry’uyu mwaka, harimo RRA VC yabaye iya kabiri muri Shampiyona.
Hari kandi ikipe y’Igihugu ya Botswana, UTB,
APR, IPRC-Kigali, IPRC-South, St Aloys Rwamagana, KVC na Ruhango.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi
bw’ikipe ya UTB VC, Mucyo Philbert, yatangaje ko iri rushanwa ryateguwe mu
rwego rwo gushishikariza abana b’abakobwa gukunda umukino wa Volleyball no kugana
kaminuza ya UTB kugira ngo bateze impano zabo imbere.
Akaba yavuze kandi ko bamaze kubona
umuterankunga w’iri rushanwa ndetse bagishaka n’undi kugira ngo rizagende neza
kurushaho.
Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku
nshuro ya mbere, ryegukanywe na UTB yatsinze RRA amaseti 3-0 (14-25, 22-25 na
22-25).
UTB WVC yiteguye kuzitwara neza muri iri rushanwa itegura

Ikipe ya KVC ni imwe mu makipe azitabira iri rushanwa