RFL
Kigali

Gakwaya Celestin ubadukanye ingoga mu gukora filime ya Gikristo agiye kumurika iyo yise ‘Ijuru tuvuga’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2019 14:14
0


Celestin Gakwaya wamenyekanye cyane muri filime Serwakira nka Nkaka agiye kumurika filime ya Gikristo yise 'Ijuru tuvuga' irimo abakinnyi banyuranye yaba abazwi muri sinema nyarwanda ndetse n'abandi bashya ariko b'abahanga cyane mu gukina filime.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Gakwaya Celestin yadutangarije ko iyi filime ya Gikristo agiye kumurika mu minsi micye iri imbere irimo abakinnyi batandukanye nka; GASANGWA Ereneste, MURENZI David, UMUMARARUNGU BUTERA Liliane, GAKWAYA Celestin, RUDASINGWA Daniella, RUKUNDO Emmanuel (RICK ROSS) n'abandi. Ni filime yizeye ko izakundwa na benshi mu bazayibona by'umwihariko abakristo.

Gakwaya Celestin yadutangarije ko buri mezi atatu azajya ashyira hanze filime nshya ya Gikristo. Iyo avuga ibi, wumva aba akomeje ndetse yumvikanisha ko ari umushinga amaze igihe kinini yigana ubushishozi. Avuga ko gukora filime za Gikristo yabitewe n'urukundo akunda sinema nyarwanda, bityo asanga ari byiza gutanga umusanzu ku bantu bakunda cyane filime za Gikristo na cyane ko yabonaga hari icyuho kinini mu Rwanda mu bijyanye na filime za Gikristo.


Filime Ijuru tuvuga igiye kwerekana mu minsi iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND