Kigali

Twibukiranye ku nkuru ya Titanic

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:13/12/2019 17:20
0

Ntabwo abantu batekerezaga ko habaho ikintu gikozwe ku buryo cyagendera hejuru y'amazi, abantu bagaturamo, bakariramo, yewe bakaba bakoreramo n'ibindi bitandukanye nk'abantu bari mu mazu b'isanzwe.Metero z'uburebure zari 269.1, harimo ibyumba bigera kuri 840. Ni Titanic Royal Mail Ship (RMS). Kuri iki gihe, bwaribwo bwato bunini, isi yari ibonye. Bwari bwubakiwe ahitwa Belfast, bwubakwa n'ikigo cyitwaga ‘Harland and Wolff’, hagati y'imyaka ya 1909 na 1911. 

Ibikorwa byo kubaka ubu bwato karahabutaka, byakorerwaga kompanyi yo mu Bwongereza yitwaga 'White Star Line'. Gusa, iyi kompanyi yari izwiho kuba ifite amato ahambaye kuva na mbere ya Titanic, ari bwo; Olympic na Britannic. 

Titanic ubwo yakorwaga, yakorwaga hamwe n'ubu bwato bundi bwa Olympic. Tariki 31, 1911, Gicurasi, ni bwo Titanic yagaragajwe, hanyuma hatangira gukorwamo imbere. Mu gihe Olympic muri Kamena 1911 yari ifashe iy'amazi. Mata, 1912, Titanic nayo yagiye mu isuzuma, hanyuma byemezwa ko ibereye koga amazi magari. Ubwo isi yari igiye kwakira mu nyanja yayo ubwato bunini bwariho!

Ku wa 10 Mata 1912, ubwato bwa Titanic ni bwo bwakoze urugendo rwa mbere. Bwagombaga kuva mu Bwongereza ahitwa 'Southampton', bwerekeza mu mujyi wa New York, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwato bwari buyobowe na kapiteni (captain) Edward J. Smith.

Bigeze ku mugoroba, Titanic yageze ahitwa Cherbourg mu Bufaransa. Yaje kuhava yerekeza muri Ireland, naho ihava yerekeza muri New York ifite abagenzi bagera ku 2,200. Muri aba, harimo abakiri bakomeye, abashoramari, abanyamakuru, n'abandi bumvaga ko ubuzima bwabo bugiye guhindukira muri Amerika. Byihariye, harimo umuyobozi mukuru wa kompanyi yakoze Titanic ari we J. Bruce Ismay, aherekejwe n'uwakoze ubu bwato Thomas Andrews.

Ahagana ku mugoroba wo ku wa 14 Mata, Titanic yari itangiye kwegera ahari agasozi k’urubura mu Nyanja. Ugereranyije, nka saa tanu na mirongo ine z’ijoro, mu birometero 740, mu Majyepfo ya Newfoundland, ho muri Canada, niho hagaragaye agasozi k’urubura, ubwo bahita bamenyesha abayoboye ubwato. By’amahirwe make, Titanic yari hafi cyane y’ako gasozi ku buryo itari bukumire kwikubaho.

Bitewe n’uko amazi yinjiraga mu bwato y’inyanja yari menshi, uwari uyoboye ubu bwato; Smith, yasabye ko hatangira gukoreshwa amato matoya y’ubutabazi, abantu bagata ubwato bwa Titanic. Aha, bagenderaga ku mibare yari ikozwe vuba n’uwatunganyije ubu bwato Bwana Andrews. Yababwiye ko burohama byibuza nyuma y’isaha n’igice. Bati “hagomba kubanza abagore n’ abana”. 

Amasaha yaje kurenga ayo Andrews yabaze, agera kuri 3. Aya, yabaye amasaha yabonetsemo ubugwari bwo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’ubutwari buhambaye. Abantu bata imiryango yabo, abandi bizirika ku bakunzi babo.

Mu barengaga 2000 bari muri ubu bwato, bivugwa ko hagati ya 1500 na 1490, ari bo bantu baburiye ubuzima muri ubu bwato bw’ikirangirire, bwarohamye mu matariki ya 14-15 Mata, 1912. Ubwato bwa Carpathia bwari buje gutabara bwahageze ahagana saa cyenda n’igice zo murukerera, ubwo hari hashize isaha Titanic irohamye.

Src: Britannica.com, history.com, discoveringireland.com, titanicfacts.net


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND