Ikoranabuhanga rigenda rirutana ari nako abarikoresha bagenda bashaka uburyo ikiremwa muntu ubuzima bwakoroha kandi nabo bakabona inyungu. Kuri ubu si ibanga, mu Buyapani, hari ikinyamakuru kiva mu ndabyo ndetse iyo kimaze gusomwa kirongera kigaterwa kikazameramo ibindi.
U Buyapani bukomeje kwigaragaza nk’igihugu gikomeje gukataza mu iterambere aho buheruka gushyira hanze ikinyamakuru cyandika ku mpapuro zikorwa mu bikoresho biba byaramaze gukoreshwa (recycled).
Iki kinyamakuru cyiswe
“Green News Paper”(ikinyamakuru cy’icyatsi) gishingwa n’umukozi w’ikinyamakuru
gikomeye mu gihugu cy’u Buyapani ari cyo
“The Maininchi Shimbunsha”. Mu bikigize harimo: imbuto z’indabyo, amazi
n’impapuro.
Iki kinyamakuru “Green
newspaper” uretse kuba wagisoma gishobora kongera gukoreshwa mu bundi buryo, kuko
iyo umaze kugisoma aho kugira ukijugunye uragifata ukagicamo uduce twinshi,
ubundi ukagitera, ukajya unakivomerera mu byumweru bike za mpapuro ziramera
zikavamo indabyo.
Iki gitekerezo cyo gukora
ikinyamakuru gishobora kumera mu butaka cyazanywe na Dentsu Inc kimwe mu bigo
byamamaza mu gihugu cy’u Buyapani, kikaba gikorana n’ikinyamakuru “The
Mainichi”.
Si inshuro ya mbere ikinyamakuru “The Mainichi” kivumbura igikorwa kigamije gukomeza kubungabunga ibidukikije, kuko Ishyaka ry’iki kinyamakuru (The Mainichi) ryo kubungabunga ibidukikije risanzwe rizwi kuko ryigeze no gukora ubukangurambaga bwo gusabira inkunga y’amazi ku baturage bari bifite ikibazo cyo kubura amazi.
The Mainichi umusanzu wayo si ugutanga amakuru gusa ahubwo igira n’uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije isi muri rusange. Dentsu Inc kimwe mu bigo byamamaza twavuze haruguru, cyagize Uruhare rukomeye mu gukwirakwiza no kumenyekanisha iki kinyamakuru “Green newspaper” kuko hagurishwaga ibinyamakuru miliyoni 4 ku munsi mu gihugu hose, bakinjiza asaga miliyoni 8.
Dentsu Inc kandi ntiyibagiwe n’abanyeshuri mu rwego rwo kugira ngo nabo babe bagira uruhare mu gukemura ibibazo bikomoka kw’iyangirika ry’ibidukikije ndetse no kubyaza umusaruro ibikoresho biba byarakoreshejwe (recycled materials).
Ibi byose bigakorwa intego ari ukugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Ni muri urwo rwego isi yose muri rusange yahagurukiye kujya yongera kubyaza umusaruro ibikoresho biba byarabanje gukoreshwa mu gihe cyashize hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Src:www.lifegate.com & https://jinjaritual.com
TANGA IGITECYEREZO