Kigali

Abahataniye Miss Career Africa 2019 batemberejwe ikiyaga cya Muhazi banavuga imishinga yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 10:27
0


Abakobwa 29 bahataniye ikamba mu irushanwa rya Miss Career Africa 2019 bagendeye mu bwato batemberezwa ikiyaga cya Muhazi ndetse bavuga imishinga yabo bakeneye ko ishyigikirwa.



Aba bakobwa bari mu mwiherero kuva kuwa 10 Ukuboza uzasozwa kuwa 13 Ukuboza 2019 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Umwiherero w’iminsi itatu uri kubera kuri ‘Seed of Peace’ mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Batemberejwe ikiyaga cya Muhazi ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2019 bavuga imishinga yabo mu ijoro ry’uyu wa Gatatu.

Binjira mu bwato bahawe imyambaro ifasha kutarohama mu mazi mu gihe habayeho impanuka, benshi bavuze ko atari ubwa mbere bagendeye mu bwato kandi ko biri mu bituma umuntu abasha kuruhuka.

Aba bakobwa batemberejwe ikiyaga cya Muhazi bari mu matsinda ane, buri tsinda ryari rifite ibiganiro ryisangije ndetse bamwe muri bo baririmbaga indirimbo zisingiza Imana.

Ikiyaga cya Muhazi ni ikiyaga kirambuye kigari biringaniye kiri mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Umurambararo wacyo uhera mu Burasirazuba, werekeza mu Burengerazuba, kigatanga imbibi hagati y’Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali.

Ni ikiyaga gishibutse mu kabande k’igishanga kikagenda mu mujyo w'u Burasirazuba-uburengerazuba. Iki kiyaga cyagiye kivugururwa cyubakwamo ibikorwa bibyara inyungu kuva muri 1999. Iki kiyaga kandi kisuka mu mugezi wa Nyabugogo aho bihurirana n'umugezi wa Nyabarongo utemba werekeza muri Nile y'igice cy'Amajyaruguru.

Umunsi w’aba bakobwa uba ugizwe no gukora siporo, guhura n’abantu babahugura mu mishinga yabo, gusangira amafunguro n’ibindi.

Mu gihe cy’akaruhuko bahabwa telefoni zabo bakavugisha abo mu miryango yabo, inshuti, bakagisha inama, bagakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu ni bwo bose bavuze imishinga ndetse hanakirwa umunya-Kenya watinze kugera muri iri rushanwa.

Buri mukobwa yahawe iminota itatu yo kuvuga umushinga we. Buri wese yavugaga aho yakuye igitekerezo cyo kwiyemeza gukurikirana uwo mushinga, intego yawo, inyungu uzagirira rubanda na we ndetse n’uburyo azakomeza kuwuvugurura n’abo bazakorana.

Aba bakobwa ni 29 mu gihe bakabaye ari 30; umunya-Sudan umwe ni we udahari aho ari kubarizwa muri Amerika. Azakora iri rushanwa hifashishijwe uburyo bwa ‘Skype’.

Mu biganiro byabo biragoye ko umwe yakubwira ko kanaka ari we uzegukana ikamba. Buri wese aravuga ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba ashingiye ku mushinga we kandi ko ari wo mwihariko we yimirije imbere.

Irushanwa rya Miss Career Africa ntirishyize imbere cyane ubwiza ahubwo harashakishwa umukobwa ufite umushinga mwiza wagirira igihugu akamaro ndetse nawe ubwe muri rusange. Ni irushanwa kandi rigamije gufasha umwana w’umukobwa kwitinyuka no kumva ko ashoboye.

Abakobwa 8 ni bo bazavamo Miss Career Africa barindwi bazasigara buri wese azahabwa 1,000$ yo gushyigikira umushinga we ndetse azahabwa ubujyanama mu mushinga we guhera muri Gashyantare 2019.

Ahari kubera umwiherero w'iminsi itatu w'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa

Babanje guhabwa amabwiriza mbere y'uko binjira mu bwato ngo batemberezwe ikiyaga cya Muhazi

Mu bwato bareba inkengero z'ikiyaga cya Muhazi

Abakobwa batemberejwe mu kiyaga cya Muhazi

Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu bavuze imishinga yabo

Umutoni Ange (Nimero 4) asobanurira bagenzi be umushinga we

Igihozo Mireille (Nimero 7) yavuze birambuye iby'umushinga we

Mahoro Mireille Chadia (Nimero 3) avuga umushinga we yifuza ko ushyigikirwa

Kundusenge Ritha Marie Ange wo mu Burundi

Ndamukunda Alexandre umwe mu bari gufasha abakobwa kwiga neza imishinga yabo yabasabye kutagira igihunga mu gihe bavuga imishinga yabo


Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND