RFL
Kigali

Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe i Kibeho yageneye ubutumwa abatuye isi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/12/2019 17:01
1


Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe i Kibeho, yasabye abatuye isi kumenya ubutumwa Bikiramariya yazanye mu Rwanda kuko we na bagenzi be yabonekeye yababwiye ko ari umuti uzakiza isi.





Anathalie na Padiri Harerimana badutembereje ahagiye habera amabonekerwa

Kibeho ni umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru gaherereye mu ntara  y’Amajyepfo. Ni agace gatuwe ahanini n’abakiristu gatorika by’umwihariko ahegereye ahabereye amabonekerwa kuri paruwasi ya Kibeho.

Siko byahoze, kera muri aka gace nk'ahandi hose mu gihugu hari hatuye abambazaga Ryangombe na Nyabingi bakabandwa ndetse bakanaterekera kuko byari umuco. Nyuma yo kwigishwa ivanji, benshi mu bahatuye bamenye Imana barayemera. Munyandekwe w’imyaka 79  wavukiye mu Gasisi ahitwa Imata yadusangije aya mateka.

Ati"Niho twabatirijwe, turanakomezwa kuva na kera hahoze abakirisitu benshi bagendaga na n'ijoro baje gusenga. Ahubwo ibikorwa bakoraga si byo ubu mbona". Kwitwa kwa nyina wa Jambo byakomotse ku mabonekerwa yabaye tariki 28 Ugushyingo 1981 ari nabwo Umubyeyi bikiramarya yasuye ubu butaka abonekerera Alphonsine Mumureke. 

Bikiramariya yamubwiye ko ari nyina wa Jambo amubwira ko yifuza ko abatuye isi bagira urukundo. Nyuma y’ukwezi n'igice Anathalie Mukamazimpaka nawe Bikiramariya yahise amubonekera, hari tariki 12 Mutarama 1982. Nyuma yaho yabonekeye Marie Claire Mukangango tariki 2 Werurwe 1982. Aba bose yagiye ababonekera mu buryo butandukanye.

Tariki  31 Gicurasi 1982 yababonekeye icyarimwe uko ari batatu icyo gihe ngo hari imbaga y'abantu batabarika kuko yariy arabibateguje. Inyarwanda twasuye Anathalie Mukamazimpaka i Kibeho. Avuga ko abonekerwa ku munsi wa mbere ngo byabeye ibintu bidasanzwe kuri we kuko yagize ubwoba bwinshi ariko nyuma yo guhumurizwa na Bikiramariya, ku zindi nshuro ntiyagira ubwoba.

Ati"Mu mutima wanjye numvaga mfite akantu k'ubwoba ariko ku munsi wa kabiri yarambwiye ngo wigira ubwoba ni umubyeyi w'Imana ukuvugisha. Mu kindi gihe nta bwoba nagiraga ahubwo numvaga mfite ibyishimo byinshi n'imbaraga zidasanzwe".

Anathalie Mukamazimpaka na Padiri Harerimana Francisco uyobora iyi ngoro ya Bikiramariya, badutembereje ubu butaka Butagatifu batwereka aho amabonekerwa yagiye abera n'ahandi hafite amateka yihariye.


Kuri ubu butaka Butagatifu habera ibitangaza byinshi iyo ushidikanya abenshi uhasanga barwanira kuguha ubuhamya. Bahati ukomoka muri paruwasi katederari saint Michael i Kigali twasanze ahamaze iminsi 3 tugirana nawe ikiganiro.

Ati"Nta kintu nari nasaba Imana ndi hano ngo ndeke kukibona, naje hano mvuga nti ndashaka kubaka urugo kandi nararubonye". Ubu butaka Butagatifu byibura ku munsi busurwa n'abasaga magana atanu, umubare munini ni uw'abanyamahanga baturuka hirya no hino ku isi.

Umunyakenya twahasanze yadusobanuriye icyatumye bafata indege bakaza gusura ubu butaka Butagatifu. Ati" Nitwa Nyongaza ndi umunyakenya naje hano gusenga namenye ko Bikiramariya yigaragaje kuri ubu butaka ndavuga nti nzaza musabe kudusabira ku Imana binyuze mu mwana we kuko nta mana nta na kimwe twakwigezaho".

Ubwinshi bw'abahasura umunsi ku wundi butuma abahatuye babona ikibatunga binyuze mu bucuruzi buto bakora bwiganjemo ubw'amashusho, amashapure, amazi y’isoko rya Kibesho n’ibindi.

Anathalie Mukamazimpaka avuga ko Bikiramariya yamuhaye inshingano zo kuzaguma kuri ubu butaka Butagatifu asabira abandi kugeza igihe azabishakira.

Mbere yo kudusezera, yageneye ubutumwa abatuye isi. Ati"Icyo nabasaba abantu bose by'umwihariko abo mu Rwanda, ni ukumenya ko Bikiramariya yadusuye, yaradukunze cyane aduha ubutumwa abantu bose bagomba kumenya".

Yakomeje avuga ko yifuza ko abantu bose babumenya kuko we na bagenzi be yabonekeye yababwiye ko ubwo butumwa ari umuti uzakiza isi.

REBA HANO ICYEGERANYO GIKUBIYEMO BYOSE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Havyarimana Dieudonné 4 years ago
    Ndabakunda nanje ndi mu Burundi





Inyarwanda BACKGROUND