RFL
Kigali

Rayvanny ari mu Rwanda ku bw'umushinga w'indirimbo afitanye na Meddy

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/12/2019 15:52
0


Umuhanzi wo muri Tanzania, Rayvanny, ari i Kigali aho yaje gukorana indirimbo n’umunyarwanda Meddy usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Rayvanny yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2019 aho yari aturutse iwabo muri Tanzania.

Uyu musore wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo “Mwanza”, “Tetema” n’izindi nyinshi yageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere azanywe no gukorana indirimbo n’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Raymond Shaban Mwakyusa na Meddy bashyize amashusho kuri konti zabo za Instagram berekanye bari muri studio hamwe na Producer Made Beat bari gukora indirimbo.Nta byinshi bigeze batangaza kuri iyi ndirimbo gusa igihe izasohokera izaba ari iya Meddy.

Meddy wakunzwe muri Tanzania cyane bitewe n’indirimbo ye “Slowly” mu mwaka ushize yagiyeyo ndetse akorerayo imishinga y’indirimbo zitandukanye muri Wasafi harimo indirimbo yakoranye na Diamond Platunmz n’indi yakoranye na Rommy Jones.

Ibi bikomeje gushimangira umubano mwiza uyu musore afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya Wasafi WCB iyoborwa na Diamond Platunmz, dore ko mu kwezi gushize yitabiriye igitaramo cya Wasafi Festival yahuriyemo n’abahanzi bakomeye nka Tiwa Savage, Wizikid, Innos’B n’abandi.

Meddy akomeje kwagurira umuziki we cyane cyane agana muri Afurika y’Uburasirazuba. Aheruka gukorana kandi indirimbo yitwa “Uhh Mama” n’umukenya Willy Paul.

Meddy ari gukorana indirimbo na Rayvanny

Rayvanny yaje mu Rwanda ku nshuro ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND