RFL
Kigali

Ibyo Miss Josiane na 'Igisupusupu’ bahuriyeho byatumye bigarurira itangazamakuru muri 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2019 7:11
0


Hasigaye iminsi micye tugashyira akadomo ku mwaka wa 2019 wabaniye neza bamwe abandi nabi. Ingero ni nyinshi. Mu nguni zose z'ubuzima uwasubiza amaso inyuma yabonamo ibisigisigi by'umwaka wa 2019 wagushije imvura n’izuba.



Mu myidagaduro, umwaka wa 2019 wazanye amazina yihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, amashusho n’amafoto yabo atungwa na benshi muri telefoni z’abasirimu!

Abo kugarukaho muri iyi nkuru ni Mwiseneza Josiane na Nsengiyumva Francois wahawe akabyiniriro ka ‘Igisupusupu’ abicyesha indirimbo ye 'Mariya Jeanne'.

Umukobwa w’i Rubengera ku badive mu karere ka Karongi yaravuzwe biratinda bamwe bisiga amarangi baramushyigikira karahava!

Yambitswe ikamba ry'umukobwa washyigikiwe na benshi [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, nawe abishimangira avuga ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa yumvaga yizeye iri kamba.

Ni umukobwa wakangaranyije imbaga; mu isoko, mu muhanda n’ahandi yakurikiwe n’amagana yavugaga ko ari we Miss Rwanda 2019 ndetse n’ubu hari abavuga ko ari we ‘ku mpamvu zigoye kubonera ubusobanuro’ kuko Akanama Nkemurampaka hari uwo kemeje.

Igikwerere! Nsengiyumva Francois w’i Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba yatunguranye mu muziki w’u Rwanda.

Imyaka 40 ishize abonye izuba ntiyamukanze, Imana yamukijije umuruho wo kuririmba mu masoko no guhingira rubanda aririmbira ku rubyiniro rumwe na Diamond wo muri Tanzania, abicyesha umuduri yaziritseho imfunguzo.

Ni umugabo wateye ubwoba benshi mu bahanzi nyarwanda mu kibuga ku bwo gutumirwa mu bitaramo bikomeye anahabwa umwihariko. Indirimbo ze zazamuye izina rye mu gihe gito, itangazamakuru rimuhanga amaso, abafana be bisukiranya ubutitsa n’ubwo ubu atakivugwa.


1. Nsengiyumva na Mwiseneza bagize ubwamamare mu gihe cyihuse:


Tariki 13 Nyakanga 2019 Danny Vumbi yasohoye indirimbo yise ‘Abana babi’ hari aho yaririmbye agira ati ‘Sinari nzi ko kwamamara bitagira imyaka nabimenye ari uko numvise ‘Igisupusupu’. Mu gihangano cye yumvikanishaga ko umuziki nta mupaka.

Mu bihe bitambutse umuziki w’u Rwanda wari ufitwe n’abahanzi batuye cyangwa bavuka i Kigali ntawiyumvishaga ko hari umuhanzi wava mu Ntara iyo kure agahindura ikibuga cy’umuziki nk’uko byagenze kuri Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ wigaragaje mu ruhando rw’umuziki mu gihe gito.

Ntibyumvikanaga neza ko umuhanzi w’iyo indirimbo ze zashyirwa ku rutonde rw’izicurangwa kuri Radio, Televiziyo, utubyiniro n’ahandi agatumirwa ubutitsa mu bitaramo yishyurwa akayabo; izina rye rigahozwa mu nkuru nyamukuru zasohotse mu bitangazamakuru.

Indirimbo ye yise “Mariya Jeanne” yamuhaye ijambo mu muziki w’u Rwanda ndetse yitwa ‘Igisupusupu’ bitewe n’uko iri jambo ryagarutse cyane muri iyi ndirimbo riba rishya mu matwi ya benshi. Ntibyari bisanzwe ko umuhanzi yagira izina rikomeye aricyesha indirimbo imwe.

Ibi byatumye kompanyi nka Airtel Rwanda imwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza serivisi zayo ndetse hari n’abatangiye gutegura ibitaramo bakavuga ko ahagera kandi batavuganye n’umujyanama we, Alain Muku.

Bamwe mu bateguye ibitaramo bavuga ko Nsengiyumva aboneka ni abahamya bibi. Kari akazi katoroshye ku mujyanama we Alain Muku gushyiraho amafaranga atajya munsi kugira ngo umuhanzi we aririmbe mu gitaramo runaka. Ibi byatumye mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ uyu muhanzi asinya amasezerano atandukanye n’ay’abandi baririmbye muri ibi bitaramo.

MARIYA JEANNE YA NSENGIYUMVA YAMUHAYE IJAMBO RIKOMEYE MU MUZIKI


Yahawe umwihariko aririmbira mu ntara enye kugeza ku munsi wa nyuma w’ibi bitaramo byasorejwe muri Parking ya Petit Stade mu gitaramo cyatumiwemo Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Yongeyeho indirimbo nka ‘Icange mukobwa’, ‘Rwagitima’ ivumbi riratumuka. Indirimbo ze zacuranzwe (zicurangwa) ahabaga hateraniye umubare munini amashusho akabigaragaza n’abakiri bato bakaririmba indirimbo ze.

Uko amezi yagiye asimburana, kuvugwa byagiye bigabanuka aho kugeza ubu atari imbere mu bahanzi nk’uko byahoze. Amaze iminsi mu mishinga y’indirimbo azasohora igaragaramo Miss Mwiseneza Josiane.

Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, yavuze ko atari afite inzozi z’uko azataramira imbere y’umubare munini kuko yari amenyereye gucuranga akishyurwa 100 Frw. Ni ibintu avuga ko acyesha Alain Muku wemeye kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mwiseneza Josiane, umukobwa wagereranyijwe na Ndabaga! Inzira yiharuye umunsi yitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 agenda n’amaguru. Yagiriwe impuhwe na benshi bazengurukije ku mbuga nkoranyambaga ‘ibuye’ bavuga ko ari ryo yasitayeho; abatera urwenya bakavuga ko iryo buye ritera 'ishaba', abandi batangira gukusanya amafaranga yo kumugurira inkweto.

Itangazamakuru ryamuteye imboni, buri kiganiro cyose yakoraga cyarebwaga n’umubare munini. Umukobwa w’iyo mu cyaro w’igikara gitomeye agereranwa n’ikirango cya Miss Rwanda byemezwa ko ari we ukwiye ikamba.

Imiyuvugire ye n’uburyo yagaragaraga nk’umukobwa w’iyo mu cyaro byatumye benshi bamushyigikira. Amajwi yisukiranyaga umunsi ku wundi buri gihe agahora ku isonga mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse byanavuzwe ko yinjirije agatubutse kompanyi itegura iri rushanwa.

Mwiseneza yasoje irushanwa yambitswe ikamba rya Miss Popularity ahundagazwaho amafaranga na benshi bashakaga (bashaka) kuvugwa mu itangazamakuru n’abandi bagiye banyura ku ruhande.

Yavuye mu irushanwa abengukwa na benshi bifuzaga kumuha akazi, abasore bavuguruzanya bahamya ko bari mu rukundo na Mwiseneza Josiane.

Umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana wakomwe mu nkokora agiye kuwukorere i Rwamagana. Ntiyongeye kuvugwa mu itangazamakuru cyane kuva icyo gihe kugeza n’ubu. Ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri.


2. Kuva mu giturage ukigarurira i Kibuga cya Kigali:


Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] imyaka ye myinshi yayimaze ashakisha ubuzima acurangira abahisi n'abagenzi. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, muri Nyakanga 2019, yavuze ko yakuze yumva ashaka kwiga gucuranga umuduri biramuhira abona umusaza aramwigisha.

Mu nzozi ze ntiyari yarigeze atekereza kugera i Kigali ndetse avuga ko yahageze afite imyaka 40 y'amavuko yitabiriye ubutumwa bwa Alain Muku. Ati "Mu nzira numvaga bashobora kundya". Avuga ko yari afite ubwoba bwinshi.

Avuga ko yakoze ibisa n’ibitandukanye n’iby’abandi bantu bari basanzwe bacuranga umuduri yongeraho imfunguzo zirenze enye ku buryo iyo avuza umuduri imfunguzo zikubitaho bigatanga injyana y’umuziki nziza, byanatumye asumbya ubuhanga abandi bacuranga umuduri yigarurira umurwa.

Umuhanzi akaba n’Umunyamategeko Alain Muku nawe avuga ko umwihariko Nsengiyumva yashyize ku muduri we ari kimwe mu byatumye ashaka kumufasha.

‘Igisupusupu’ yari asanzwe azwi muri Gatsibo ndetse na Mayor w'aka karere yarabishimangiye avuga ko igihe kinini yamwifashishije mu bikorwa bitandukanye n’ubwo yirinze gutangaza amafaranga yamuhaga. Uyu muhanzi yacurangiraga 100 Frw waba ushaka gufata amashusho ukongeraho andi mafaranga.

Icange, icange, icange mukobwa uraberewe-yageze i Kigali. Ntiyakumiriwe yaba mu Ntara ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Yaririmbiye i Kigali mu bitaramo bitandukanye nko muri Expo, Iwacu Muzika Festival, mu bitaramo by’Umujyi wa Kigali n’ahandi.

Yagaragaraga nk’umuntu wavuye mu cyaro ariko i Kigali yarafatishije imvugo ze zituma benshi bakomeza kumuhanga ijisho. Byari bigoranye kubona umuhanzi wo mu Ntara ugize gushyigikirwa gukomeye kurusha umuhanzi wo muri Kigali.

Yigaruriye Kigali mu gihe gito ahora mu biganiro n’itangazamakuru ubutitsa ndetse byinshi mu bitaramo yaririmbyemo byabereye mu Mujyi wa Kigali. Yakoraga akazi nyuma agataha mu cyaro kureba umwana.

Umukobwa wo mu cyaro yahagamye abo muri Kigali! Buri ‘Miss Rwanda’ igira umukobwa ushyigikirwa mu buryo bukomeye, kuri Mwiseneza Josiane byabaye akarusho. Uyu mukobwa yashyigikiwe n’abantu bamuzi ndetse n’abatamuzi bo mu Rwanda no mu mahanga.

Kuva mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, Mwiseneza Josiane yabaye kimenyabose. Yatambutse yemye mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero (Boot Camp) wa Miss Rwanda; abafana bajegeza sitade kubera akaruru k’ibyishimo. Yashyigikiwe n’abisize amarangi abandi bambara imyenda imugaragaza.

Mwiseneza yaratambukaga mu Mujyi wa Kigali imodoka zigahagarara. Umuriri w’abafana washimangiraga ko ari we ukwiye ikamba rya Miss Rwanda 2019; ageze iwabo yasanze bamuteguriye ibirori byo kumwakira nk’umwamikazi.


3. Kuburirwa irengero mu buryo busa:


Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’ indirimbo ya mbere yasohoye yayise ‘Mariya Jeanne’ yasohotse kuwa 15 Ukuboza 2019. Imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo isohoka Alain Muku yaravuze ati "Guhanga dushingiye ku mwimerere gakondo, bizatuma ibihangano nyarwanda birenga imbibi maze byogere hose".

Yatanzweho ibitekerezo bigera kuri 900, abandi bayivumira ku gahera bavuga ko yuzuye amagambo y’urukozasoni, abayita intyoza mu rurimi barahaguruka bicara bitinze!

Ibi ariko ntibyabujije Nsengiyumva ko iyi ndirimbo ye imuhesha umugati! Yaherekejwe n’indirimbo ‘Icange Mukobwa’ yasohotse kuwa 03 Gicurasi 2019 imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe ku rubuga rwa Youtube.

Mu gushimangira ko uyu muhanzi akunzwe, Alain Muku yavuze ko iyo ufite impano uba ufite impano…Yunzemo ati "N’umwana w'igitambambuga, aririmba ibihangano byawe adategwa kandi, abanyarwanda bakwakira mu mitima yabo ntaho bagukinze kuko bibona mu bihangano byawe nta gushakisha.”

Yumvikanishaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zigaruriye imitima ya benshi. Kuwa Nzeri 2019 yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Rwagitima’ amaze kurebwa n’abantu 934, 259 kuri Youtube. Nyuma y’iki gihe yamaze hafi amaze abiri adashyira hanze indirimbo, kuwa 18 Ukwakira 2019 yasohoye iyo yise ‘Uzaze urebe u Rwanda’.


Intera iri hagati y’indirimbo ‘Rwagitima’ na ‘Uzaze urebe u Rwanda’ byashoboka ko ari yo yatumye uyu mugabo atongera kuvugwa. Byari bigoranye kubona urupapuro rwamamaza igitaramo ‘Igisupusupu’ atari ho.

Kutavugwa kwe muri iki gihe byanarebwa ku ndirimbo ‘Uzaze urebe u Rwanda’ itandukanye n’izayibangirije, gusa nk’umuhanzi aba agomba guhindura. Indirimbo ze ntizigifite umuriri cyane mu itangazamakuru nk’uko byahoze.

Mwiseneza ari mu irushanwa hari igice cy’abatari bacye ku mbunga nkoranyambanga n'ahandi hatandukanye bahisemo kumufata nk’aho ari we Miss Rwanda ukwiye ikamba no guhembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi n’imodoka nziza.

Aba bavugaga ko Mwiseneza Josiane ari we Nyampinga w’u Rwanda 2019 ko undi wese watorwa yaba ashyizweho n’Akanama Nkemurampaka. Ibi byose byagiye bigira imvano y’igihiriri cya benshi bakomeje gushyigikira uyu mukobwa.

Yavuye mu irushanwa afite umushinga wo gukoraho arangazwa n’abagiye bamuha impano zitandukanye bakamwifotorezaho. Rimwe na rimwe abateguraga ibitaramo bavugaga ko na Miss Mwiseneza ari bucyitabire, ariko kuri iyi nshuro biragoye kubona igikorwa runaka yatumiwemo.

Mwiseneza Josiane na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ baherutse guhurira mu kiganiro cyanyujijwe kuri Shene ya The Boss Papa, bombi batangaza ko batari baziranye ahubwo ko umwe yabonaga undi kuri Televiziyo. Bavuze ko ari ibyishimo kuri bombi.

Bombi bakirigise ifaranga mu bihe bitandukanye. Mwiseneza Josiane yaguze imodoka (niko bivugwa) naho Nsengiyumva yubakiwe inzu nzira i Gatsibo ndetse ynaabaye umuhanzi uhenze gutumira mu bitaramo. Ikindi ni uko mu kwamamara kwe byari bigoye kumubona mu modoka rusange.

Miss Mwiseneza Josiane yaravuzwe biratinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND