RFL
Kigali

Chris Mwungura utegura Rwanda Christian Film Festival yarushinze asezeranywa na Apotre Gitwaza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2019 16:08
1


Chris Mwungura uzwi nka Reagan muri filime ya Gikristo 'The Power of the message' yakinnyemo ari umukinnyi w'imena, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Ange Murekatete mu birori bibereye ijisho byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7/12/2019.



Tariki 6/12/2019 ni bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, hanyuma tariki 7/12/2019 basezerana imbere y’Imana n'imbere y'abakristo. Chris Mwungura na Ange Murekatete basezeraniye muri Zion Temple-Gatenga basezeranywa na Apotre Dr Paul Gitwaza Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku isi. Ibirori byo kwiyakira byabereye ku Kicukiro kuri Ahava River.


Chris hamwe n'umukunzi we Ange ku munsi w'ubukwe bwabo

Chris Mwungura watangije Iserukiramuco ry'amafilime nyarwanda ya Gikristo (Rwanda Christian Film Festival) akaba n'umu producer wa filime yarushinze n'umukobwa witwa Ange Murekatete yakundiye kubaha Imana ndetse wananyuze cyane umutima we nk’uko yabitangarije InyaRwanda.com.

Ku bijyanye n’igihe bamaranye bakundana, yagize ati"Tumaranye igihe kitari kinini cyane kandi kitari gito." Tumubajije icyo yagendeyeho amutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, Chris Mwungura yabwiye InyaRwanda.com ati "Iyo uwawe umugezeho uramumenya, icyo namukundiye ni umutima namusanganye numva ndanyuzwe."


Chris na Ange bazezeranyijwe na Apotre Dr Gitwaza

Chris Mwungura yinjiye muri sinema nyarwanda muri 2009 atangira afasha abandi aho yigaga ibijyanye na sinema. Muri 2011 ni bwo yakoze filme ya mbere yitwa Power of message yakunzwe bikomeye mu bakristo n'abatari abakristo, ayerekana mu mashuri makuru na kaminuza no mu bihugu byo hanze. Ni filime yakunzwe cyane ndetse benshi basaba ko yakorerwa ibindi bice, gusa icyo gihe abibisabaga Chris yabasubije ko azabyigaho.

Iyi filime The power of the message yaje kugurwa na televiziyo yo muri Afrika y’Epfo, nyuma nayo iyigurisha Africa Movie Magic. Chris Mwungura avuga ko yinjiye muri sinema mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, amatorero amwe n’amwe yagiye amushyigikira, ariko ayandi ntiyamwumva. Kuri ubu arishimira urwego sinema ya Gikristo igezeho.


Chris na Ange bakase umutsima bakorewe na Petersbakers


Chris n'umukunzi we Ange biyemeje kubana ubuziraherezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chantal4 years ago
    nonese kuki umugeni yambayikanzu yubururu?





Inyarwanda BACKGROUND