RFL
Kigali

Umutoni Aline wahagaritswe ukwezi ari ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bemewe na FIFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2019 15:27
0


Umutoni Aline uherutse gufatirwa ibihano na komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA kubera amakosa ashinjwa gukora ku mukino yasifuye wahuje Gasogi United na Gicumbi Fc, yagaragaye ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga b'abanyarwanda bemewe na FIFA bazakoreshwa mu mwaka wa 2020.



Ni urutonde rugizwe n’abasifuzi  17 muri rusange, harimo batanu basifura mu kibuga hagati na batandatu bo ku mpande mu bagabo. Mu gihe mu bagore  hari abasifuzi babiri basifura hagati mu kibuga ndetse na bane bo ku mpande.

Mu bagabo, Hakizimana Louis w’imyaka 40 ni we musifuzi umaze igihe kirekire ari ku rwego mpuzamahanga mu banyarwanda bagisifura, mu gihe Uwikunda Samuel w’imyaka 32, yashyizwe muri iki cyiciro mu 2019.

Mu bagore, Mukansanga Salima w’imyaka 31 yatangiye kuyobora imikino mpuzamahanga mu 2012 mu gihe Umutoni Aline banganya imyaka, we yagizwe umusifuzi mpuzamahanga mu myaka ibiri ishize.

Abasifuzi  17 mpuzamahanga b’Abanyarwanda mu 2020

Abasifuzi bo hagati (Abagabo): Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel.

Abasifuzi bo ku ruhande (Abagabo): Ndagijimana Théogène, Hakizimana Ambroise, Bwiliza Raymond Nonati, Simba Honore, Karangwa Justin and Mutuyimana Dieudonné.

Abasifuzi bo hagati (Abagore): Mukansanga Salma Rhadia na Umutoni Aline.

Abasifuzi bo ku ruhande (Abagore): Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Nyinawabari Speciose na Mukayirangwa Regine.


Hakizimana Louis yagarutse ku rutonde ruzifashishwa mu marushanwa ya FIFA 2020


Mukansanga Salma yagarutse ku rutonde


Umutoni Aline wahagaritswe yagaragaye ku rutonde rw'abasifuzi bazitabazwa mu marushanwa ya FIFA 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND