RFL
Kigali

Cycling: Ibikubiye mu rugendo rw’imyaka 11 Aimable Bayingana yayoboye FERWACY

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2019 13:56
0


Bitunguranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na Perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo. Iyegura ryabo riravugwaho byinshi bitandukanye, gusa ni komite yaranzwe na byinshi, ibyiza ndetse n’ibibi.



Komite yeguye yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari Visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari Visi Perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe.

Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse kivuga ibyaha n’amakosa yakoze muri izi nshingano yari afite aho cyatangaje ko ari ibikubiye mu ibaruwa Jonathan Boyer wahoze ari umutoza wa Team Rwanda yandikiye Bayingana tariki 4 Ukuboza.

Imyaka 11 Aimable Bayingana amaze ayobora FERWACY, ni urugendo rutari rworoshye kuri we na komite bari bafatanyije kuyobora banyuzemo. Bakoreye byinshi byiza umukino w’amagare mu Rwanda, uramenyekana ndetse unaba imwe mu mafederasiyo itangwaho urugero rwiza.

Mu gihe cy’imyaka 11 Bayingana yari amaze ayobora FERWACY yakoze uko ashoboye kugira ngo uyu mukino uve ku rwego rumwe ujye ku rundi, kandi harishimirwa intambwe yari imaze guterwa muri uyu mukino.

Ibintu 5 bitazibagirana Aimable Bayingana na komite bafatanyaga kuyobora bakoreye umukino w’amagare mu Rwanda

1.Yubatse isura nyayo y’umukino w’amagare mu Rwanda

Si nshidikanya ko aho umunyarwanda ari hose ku isi aterwa ishema no kubona ibihugu bitandukanye bihurira mu Rwanda bihatanira Tour du Rwanda, yatangiye ikinwa n’abanyarwanda gusa. Kuri ubu u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ni igihugu gikomeye mu mukino w’amagare kandi byubatswe mu gihe kitari kirekire.

2.Yamenyekanishije uyu mukino ndetse na Tour du Rwanda ku isi hose

U Rwanda ntirwari ruzwi mu mukino wo gusiganwa ku magare mu myaka 15 ishize, ari ubu iyo uvuze umukino w’amagare muri Afurika u Rwanda nk’igihugu rugaragara mu bihugu bitanu bya mbere ndetse n’abakinnyi b’abanyarwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga kandi bakayatwara, Tour du Rwanda ni isiganwa rigeze ku cyiciro cya 2.1, rikaba ari irushanwa rikomeye muri Afurika ndetse riri mu ya komeye ku isi rikaba rinitabirwa n’abakinnyi bafite amazina akomeye muri uyu mukino ku isi.

3.Yubatse icyizere mu banyarwanda atanga amahirwe kuri buri wese, anazamura impano nyinshi muri uyu mukino

Umunyarwanda aho ari hose yiyumvamo impano yo gukina uyu mukino ahabwa amahirwe yo kwigaragaza, akanahabwa imyitozo imufasha kuzamura urwego muri uyu mukino, ikindi kandi ni uko bitewe n’icyizere abanyarwanda bakina uyu mukino bahawe, bitabira amarushanwa atandukanye mpuzamahanga bakayatsindira ndetse bakanabona amakipe mu mahanga abafasha gutera intambwe mu mibereho ya buri munsi ndetse no kuzamura urwego rw’imikinire.

4.Yazamuye urwego rw’irushanwa, riva ku cyiciro kimwe rijya ku kindi

Ntawashidikanya ko intambwe igaragara imaze guterwa muri uyu mukino, ryatangiye rikinwa n’abakinnyi babanyarwanda gusa, rigera ku cyiciro cya 2.2, abanyamahanga batangira kuza kurushanwa mu rw’imisozi igihumbi, none kuri ubu iri rushanwa rimaze kugera ku cyiciro cya 2.1, intambwe igaragara yaratewe muri uyu mukino.

5.Yaharaniye iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda

Aimable Bayingana ntawakwirengagiza uruhare rugaragara yagize mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, yakoze ibishoboka byose abakinnyi babona aho gukorera imyitozo, hategurwa shampiyona ndetse n’andi marushanwa atandukanye afasha abakinnyi mu myiteguro ya buri munsi, impano zirashakishwa hose mu rwego rwo gukomeza uyu mukino, Bayingana yahaye icyerecyezo cyiza umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Nubwo tumaze kubona bimwe mu byiza yakoze mu gihe yari afite inshingano zo kuyobora FERWACY, burya nta byera ngo deee! Kuko hari ibyaha ndetse n’amakosa menshi bivugwa ko yamuranze mu gihe yari ari muri uriya mwanya.

Ibyaha n’amakosa 5 bivugwa ko Aimable yakoze mu myaka 11 yayoboye FERWACY

1.Kunyereza umutungo na ruswa

Byaravuzwe kenshi ko amasoko yatanzwe na FERWACY mu nzira zinyuranyije n’amategeko bivugwa ko bishoboka ko hatanzwe ruswa ndetse n’amafaranga akanyerezwa buhoro buhoro.

2.Gukoresha umutungo nabi

Byavuzwe cyane ko hari amafaranga yakoreshejwe mu buryo butazwi butanagaragajwe, kandi ntakoreshwe icyo yari yagenewe nka $10,000 yari yatanzwe gutegura Niyonshuti Adrien, bivugwa ko hatamenyekanye irengero ryayo ndetse n’ayandi menshi.

3.Kuyoboza igitugu

Bivugwa ko mu myaka 11 Aimable Bayingana yayoboye FERWACY yayobozaga igitugu, ndetse ugasanga kenshi na kenshi abishwanira na bamwe mu bo yayoboraga ndetse n’abo bakoranaga byanatumye hari abasezera bakagenda, yaba abakinnyi n’abandi.

4.Ihohotera rishingiye ku gitsina

Muri FERWACY Aimable Bayingana yari abereye umuyobozi hagiye havugwa ihohotera rishingiye ku gitsina rikozwe na bamwe mu bo yayoboraga.

5.Kudaha agaciro abakinnye uyu mukino

Abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bibaza irengero ry’abakinnyi bamwe na bamwe bakinnye uyu mukino bakanawitangira ariko ubu bakaba nta gikorwa na kimwe cyerekeye uyu mukino bagaragaramo abo barimo Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda ubugira kabiri, Hadi Janvier watwaye umudari wa Zahabu mu mikino nyafurika ndetse na Nsengimana Bosco na we watwaye Tour du Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND