RFL
Kigali

Uncle Austin, Meddy na Buravan bahuriye mu ndirimbo batetesha umukobwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2019 20:47
0


Abahanzi nyarwanda Ngabo Medard [Meddy], Luwano Tosh [Uncle Austin], Burabyo Yvan [Yvan Buravan], kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, basohoye amashusho y’indirimbo nshya bahuriyemo bise “Closer” afite iminota itatu n’amasegonda 19’.



Uncle Austin, Meddy na Buravan bahurije ku kuvuga amagambo meza anyura umutima w’umukobwa. Meddy avuga ko ajya abura ibitotsi ku bwo ‘kumuterekeza’ akamubwira ko nawe abyibonera ashingiye ku buryo amukoraho. Amusaba ko atamusiga ahubwo ko yakomeza kumwegera birushijeho.

Buravan aririmba amubaza uwamukozeho akihaniza abashaka gutuma umukunzi we atamera neza. Avuga ko ntawe ukwiye gukora ku mutima we kuko ababara. Yongeraho ati ‘iyo ushavuye nshira numva’. Amubwira ko akwiye guteta bakabyinana akamwibagiza ibyamubabaje.

Uncle Austin avuga ko abyuka ahamagara izina rye atasubiza akababara, ati “Ubu turi kumwe reka nkukoreho,”. Avuga ko ari umwamikazi w’umutima we kandi ko yemerewe kumukoraho no kumukoresha icyo ashaka.

Si ubwa mbere Uncle Austin na Meddy bahuriye mu ndirimbo kuko bakoranye indirimbo ‘Everything’ imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni ebyiri kuva yasohoka kuwa 08 Ukuboza 2018.

Umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] amaze igihe kinini mu muziki mu rugendo yafatanyije no gukora itangazamakuru. Ni umwe mu bahanzi bashyize itafari ku muziki w’u Rwanda babinyujije mu gufasha abandi bahanzi mu muziki.

Yagiye azamura anamurika impano nyinshi mu muziki barimo na Yvan Buravan bahuriye muri iyi ndirimbo ‘Closer’. Izina rye ryagutse binyuze mu ndirimbo nka ‘Nzakwizirikaho’, ‘Ibihe byose’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’ n’izindi nyinshi.

Meddy ni umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga. Imyaka irenze umunani akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherekeresheje gusohora mu bihe bitandukanye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n’ubu.

Yaririmbye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no ku yindi migabane. Aherutse kugirana amasezerano na kompanyi yo muri Seychelles ashingiye ku kwamamaza Ubukerarugendo bwaho.

Indirimbo ye yise “Slowly” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 21 ku rubuga rwa Youtube, yatumye abona ijambo rikomeye mu Iserukiramuco rya Wasafi ryabereye muri Tanzania.

Yvan Buravan umwaka wa 2018 ntazawibagirwa mu mateka y’ubuzima bwe kuko ari bwo yegukanye irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouvertes ritegurwa na RFI. Iyi ndirimbo ahuriyemo na Meddy na Uncle Austin, ije isanganira Album ‘The Love Lab’ yamuritse igaragaraza urugendo rwe rw’umuziki amazemo igihe.

Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite unahenze gutumira mu bitaramo. Aherutse kuririmba mu gitaramo umuhanzi Social Mula yamurikiyemo yise ‘Ma Vie’. Ni nyuma y’indirimbo yasohoye yise ‘Inkuru’ imaze ukwezi isohotse. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Si belle’, ‘Oya’, ‘This is Love’, ‘Malaika’ n’izindi.

Yvan Buravan yaririmbye mu ndirimbo 'Closer'

Si ubwa mbere Meddy akoranye indirimbo na Uncle Austin


Uncle Austin, Meddy na Buravan baririmbye batetesha umukobwa

UNCLE, AUSTIN, MEDDY NA BURAVAN BAKORANYE INDIRIMBO BISE 'CLOSER'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND