RFL
Kigali

Bizimana Yannick mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 11

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2019 17:34
0


Nyuma yo guhabwa umwanya wo gukina akitwara neza akanatsinda ibitego mu kwezi k’Ugushyingo, Bizimana Yannick ukina asatira arahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo ahanganiye na Iranzi Jean Claude na myugariro Herve Rugwiro.



Mu kwezi kwa 11, Yannick Bizimana yatsinze ibitego bibiri ku mukino Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0, yafashije iyi kipe kandi mu mikino itandukanye yakinwe muri uko kwezi, harimo nk’umukino wa Musanze Fc ndetse n’uwa Marine FC.

Iranzi Jean Claude nawe yarigaragaje mu kwezi k’Ugushyingo kuko yafashije Rayon Sports  byumwihariko mu mikino ibiri yayitsinyiye ibitego byatumye icyura umusaruro mwiza. Iranzi mu kwezi kwa 11 yatsinze ibitego bitatu, harimo bibiri yatsinze Marine Fc ndetse n’igitego yatsindiye imusanze banganya na Musanze Fc.

Rugwiro Herve nawe yarigaragaje mu kwezi kwa 11, uretse kugarira neza iyi kipe ntiyinjizwe ibitego byinshi muri uko kwezi, yanatsinze igitego ku mukino wa gicuti bakinnye na Gasogi United ku munsi wa Rayon sports ‘ Rayon Sports Day”, akaba nawe ahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu Gushyingo.

Igihembo kigenerwa umukinnyi wahize abandi buri kwezi muri Rayon Sports, gitegurwa kikanatangwa n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu cyitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’.

Ni ku nshuro ya kabiri iki gihembo kigiye gutangwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, igihembo giheruka gutangwa mu kwezi kwa 10 cyegukanwe na Nizeyimana Mirafa. Uzegukana iki gihembo azamenyekana tariki 11 Ukuboza 2019, igikorwa kizabera i Nyamirambo kuri Blue Empire.


Uko gahunda yo gutanga igihembo iteganyijwe n'abagihatanira


Yannick Bizimana arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo


Iranzi Jean Claude watsinze ibitego bitatu mu kwezi kwa 11, arahabwa amahirwe


Rugwiro Herve nawe yitwaye neza mu kwezi kwa 11, arahatanira igihembo


March Generation Fan Club itegura ikanatanga iki gihembo ifatanyije na Skol






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND